00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutangabuhamya w’ibanga yashinjuye Ingabire

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 17 May 2013 saa 05:01
Yasuwe :

Mu gihe urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza rwabaye mu muhezo kuwa Gatatu, kuri uyu wa Kane bwo si ko byagenze kuko byaje guhinduka abanyamakuru n’abandi basanzwe baza kurwitabira, bemerewe kwinjira mu Rukiko rw’Ikirenga bakurikira umutangabuhamya washakiwe izina rya AA kubera impamvu z’umutekano we.
Umutangabuhamya AA yavuze ko ubwo yari ahakorerwa ingando i Mutobo, mu Karere ka Musanze mu mwaka 2009, ngo yaje kubona abagabo batatu baje bafite ikinyamakuru kiriho ifoto y’umugore ufite (…)

Mu gihe urubanza rwa Ingabire Victoire Umuhoza rwabaye mu muhezo kuwa Gatatu, kuri uyu wa Kane bwo si ko byagenze kuko byaje guhinduka abanyamakuru n’abandi basanzwe baza kurwitabira, bemerewe kwinjira mu Rukiko rw’Ikirenga bakurikira umutangabuhamya washakiwe izina rya AA kubera impamvu z’umutekano we.

Umutangabuhamya AA yavuze ko ubwo yari ahakorerwa ingando i Mutobo, mu Karere ka Musanze mu mwaka 2009, ngo yaje kubona abagabo batatu baje bafite ikinyamakuru kiriho ifoto y’umugore ufite imisatsi ya myinshi, ngo nyuma yaho yaje kumva mu binyamakuru bavuga ko ari Ingabire Victoire Umuhoza wari kuri icyo kinyamakuru.

Yavuze ko abo bagabo baje bashaka uwari akuriye abandi mu ngando za Mutobo Uwumuremyi Vitari wari uzwi ku izina rya PPU, akaba n’umwe mu bareganwa na Ingabire, ngo yaje kuganira n’abo bagabo uko ari batatu nawe wa kane, baza kumubwira ko bamufitiye akazi ko gushinja umuntu ugiye kuza mu Rwanda bakazavuga ko bakoranye muri FDLR mu gutera igihugu, bamusaba ko nabyemera bari bumuhembe.

AA yagize ati “Umwe mu bareganwa na Ingabire uraho, akimara kubyumva yahise yubika umutwe hasi, hashize akanya arabyemera”. Yavuze ko ibyo byose byabereye mu nzu yubakikshijwe amabati guhera hasi kugera hejuru.

AA yavuze ko uwo muntu yaje guhabwa amafaranga ibihumbi 300 asinywe kuri sheki, ariko yirinze kuvuga uwo yari yanditseho ngo kuko bitari bimushishikaje n’ugomba kuyabikuza. Banki yatanze iyo sheki yayigize ibanga ahitamo kuyandika mu nyandiko ayishyikiriza impande zombi, Ubushinjacyaha, Urukiko, Abunganizi ba Ingabire, n’abo bareganwa hamwe.

Nyuma yo kumva ibyagiye bitangwa n’umutangabuhamya Me Gatera Gashabana umwunganizi wa Ingabire, yahase ibibazo umutangabuhamya amubaza niba yari asanzwe aziranye n’uwo baje bashaka wari i Mutobo. AA yasubije ko ntaho baziranye.

Gashabana yamubajije icyo yakoraga icyo gihe, AA asubiza ko icyo kibazo yagisubiza mu nyandiko bitavugiwe mu ruhame rwa benshi.

Me Gashabana yagize ati “ Hari uwagusabye gutanga ubuhamya cyangwa wabikoze kubushake bwawe?” Yasubije ko yasabwe amakuru arayandika ariko yirinze kuvuga uwayamusabye.’

Ubushinjacyaha bwabajije umutangabuhamya AA ku ibaruwa yandikiye Urukiko Rukuru mu mwaka 2012 n’iyo ku italiki ya 14 Mata 2013 ayandikiye Urukiko rw’Ikirenga, niba aho yagaragaje atuye harimo akarere n’umurenge niba koko akihatuye. AA yasubije ko ariho atuye koko. Ubushinjacyaha bwongeye kumubaza buti “Wahatuye ryari? AA ati “Nahatuye mu mwaka wa 2007.

Ubushinjacyaha, bwabajiye uyu mutangabuhamya uwamusabye kuza gutanga ubuhamya asubiza ko ari Me wamuhamagaye muri Werurwe 2010, amusaba ko bavugana akaza kumwemerera duhurira mu Byangabo uturutse ku Ikora.

Umutangabuhamya yahamirije urukiko ko yabwiye Gashabana uko azi PPU, maze uyu munyamategeko amusaba kubishyira mu nyandiko, kandi uyu mutangabuhamya ahamyako Gashabana yaje kumureba afite amakuru ahagije agendeye ku bibazo yamubazaga.

Na none ubushinjacyaha bwongeye kubaza umutangabuhamya AA buti “Ko hari abavuga ko ari wowe ubwawe wifuje gutanga amakuru nta wubigusabye urabivugaho iki? AA yasubije ko ibyo atabizi.

Ubushinjacyaha ariko bwakemanze uyu mutangabuhamya buvugako hari ibyo ashaka gukinga urukiko ndetse akaba adashaka kuvugisha ukuri.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages