00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutangabuhamya wagombaga gushinja Bandora yigaritse ubushinjacyaha mu rukiko

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 14 October 2014 saa 09:05
Yasuwe :

Umutangabuhamya witwa Baziga Emmanuel mu rubanza ruregwamo Charles Bandora ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, yasabye ko inyandiko z’ibyo yavuze byose amushinja mu 2008 byateshwa agaciro, kuko ngo yemeye kuba igikoresho cy’ubushinjacyaha yizezwa kuzagabanyirizwa igihano.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13, uyu mutangabuhamya usanzwe ufunzwe yemeye ko yari mu gitero Charles Bandora ashinjwa kugiramo uruhare cyagabwe kuri Paruwasi ya Ruhuha kuwa 13 Mata 1994.
Uyu (…)

Uyu mutangabuhamya wari usanzwe ari ‘kigingi’ w’imwe mu modoka za Bandora yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu rukiko yavuze ko mu byo yasezeranijwe harimo ko azakurirwaho ¼ cy’igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe.

Bandora ku Rukiko rukuru, aramutsa umwe mu bantu baziranye nawe

Uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko ubwo Bandora yagirwaga umwere hari abarengera inyungu z’abarokotse jenoside bamusabye ko yatanga ubuhamya ashinja Bandora. Yongeyeho ko mu 2013, Bandora akigezwa mu Rwanda avanywe muri Norvège, ubushinjacyaha bwamuteye ubwoba bumusaba kutazagira icyo ahindura ku byo yatanzeho ubuhamya mu 2008.

Ubushinjacyaha ariko bwo bwagaragaje ko nta bimenyetso simusiga byemeza ko uyu mutangabuhamya wabwo yategetswe kuvuga ibinyoma.

Aganira na Radio Ijwi ry’Amerika, Me Boniface Nizeyimana yagaragaje ko ari ku nshuro ya kabiri hagaragara kwivuguruza kw’umutangabuhamya w’ubushinjacyaha muri uru rubanza, ashimangira ko ubuhamya abatangabuhamya baba baratanze mu nyandiko budahagije.

Urubanza ruzasubukurwa kuwa 15 Ukwakira.

Charles Bandora w’imyaka 60, wari umucuruzi mu gihe cya Jenoside, akurikiranyweho uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi. Ashinjwa cyane cyane uruhare mu gitero cyo kuri Paruwasi ya Ruhuha, n’ubundi bwicanyi bwabaye muri aka gace hagati y’itariki ya 7 na 13 Mata 1994, ibyaha we ahakana.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages