Kabuga uri kuburanishwa n’ishami ry’Urugereko rwasigariyeho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT i La Haye mu Buholandi ubwo urubanza rwatangiraga kuburanwa mu mizi Kabuga yari yanze kwitabira urubanza cyangwa kurukurikirana akoresheje ikoranabuhanga.
Ibi ariko ntibyabujije urubanza gukomeza nubwo kuri uyu wa 8 Ugushyingo 2022, Kabuga Felecien yakurikiranye urubanza ari mu rukiko mu Buholandi mu gihe umutangabuhamya we yari mu cyumba cya Arusha muri Tanzania.
Nkuko bisanzwe bigenda ku mutangabuhamya aho imyirondoro ye igirwa ibanga mu nyungu z’umutekano we, uyu nawe ntabwo izina rye ryameneyekanye, isura ntiyagaragara ndetse n’ijwi ryari ryahinduwe ku buryo utamenya imyirondoro ye.
Kabuga wari mu Kagare yari ari mu rukiko akurikiranye urubanza nubwo iburanisha riheruka yari yanze kuryitabira.
Uyu wahawe kode ya KBU 007 niwe watanze ubuhamya bukubiye ku nyandiko yahaye ubushinjacyaha abari mu rukiko mu Buholandi bakabukurikira ku buryo bw’ikoranabuhanga ry’amashusho.
Mu gutangira ubuhamya bwe , yasomewe inyandiko y’ibyo yabwiye ubushinjacyaha, undi yemeza ko ari byo.
Nubwo bimwe mu bibazo yabajijwe n’umucamanza byashyizwe mu muhezo mu rwego rwo kwirinda ko umwirondoro we ushobora kumenyekana, yemeje ko ibikorwa byinshi byakozwe abireba.
Yemereye urukiko ko yari mu nama yabereye ku Gisenyi ku wa 25 Gicurasi 1994 yanitabiriwe na Kabuga Félicien, Nyagasaza Mathieu na Lieutenant Colonel Nsengiyumva Anatole wari ukuriye ingabo muri Gisenyi.
Iyi nama ngo yari iyo gukusanya inkunga yo kugura intwaro zagombaga guhabwa Interahamwe n’abasirikare ba Leta bateganya ko zakoreshwa mu kwica Abatutsi bo bitanga umwanzi wabo.
Uyu mutangabuhamya yabwiye ubushinjacyaha ko izo ntwaro zakusanyirizwaga umusanzu koko zaje gukoreshwa mu kwica abatutsi mu yahoze ari perefegitura ya Gisenyi ndetse no mu Bisesero muri Kibuye.
Yemeje ko Kabuga yari mu batanze inkunga y’intwaro zavanywe i Goma muri Zaïre kandi ngo yari mu bantu bakiriye itsinda ryazizanye rikazigeza kuri Hotel Méridien mbere yo kujyanwa mu kigo cya Gisirikare cya Gisenyi.
KBU 007 yabwiye urukiko ko yamenyaga ibiri kujya mbere nk’umwe mu bari bagize umutwe w’Interahamwe kandi wari n’umuntu wa hafi ya Lt Col Nsengiyumva.
Yabwiye urukiko ko mbere y’umwaduko w’amashyaka menshi mu 1991, uwo mutwe wari waramaze guhinduka umutwe witwara gisirikare “utari uwo kurinda abaturage ahubwo wo kubagabaho ibitero”.
Yavuze ko izo zavanywe i Goma zimaze kugera mu Rwanda, zatangiwe kuri Stade Umuganda ku bari bamaze gusoza imyitozo ya gisirikare.
Uruhande rwa Kabuga rwahase ibibazo bitandukanye uyu mutangabuhamua aho Françoise Matte wunganira Kabuga yagiye abaza ibibazo byagiye bishyirwa mu muhezo kubera impungenge ko mu kubisubiza byatuma umwirondoro w’umutangabuhamya umenyekana.
Matte yabajije umutangabuhamya abagiye kuzana intwaro i Goma na we amusubiza ko we atari abarimo ngo kuko yari yasigaye iwe mu rugo hagenda abatoranyijwe.
Uyu mutangabuhamya yavuze ko intwaro zagiye kuzanwa zinjijwe mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa 31 Gicurasi 1994 zinyuzwa ku mupaka wa Grande Barrière ziri mu modoka ebyiri z’ikamyo.
Umunyamategeko wunganira Kabuga yabajije umutangabuhamya icyerekana ko muri izo modoka zatwaye intwaro hari harimo iza Kabuga, asubiza ko zari zanditseho Établissement Félicien Kabuga.
Hari bimwe mu bibazo yabazwaga n’uwunganira Kabuga akanga kubisubiza ngo kuko byari gutuma umwirondoro we umenyekana bituma Umucamanza ategeka ko igice gisigaye cy’iburanisha gishyirwa mu muhezo.
Iburanisha rirakomeza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 Ugushyingo 2022 hakomeza kumvwa umutangabuhamya KBU 007.
Kabuga ashinjwa ibyaha birimo icyaha cya jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itsembatsemba, itoteza n’ubwicanyi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!