00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutekano w’Abanyarwanda urashinganye - Perezida Kagame

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 11 May 2015 saa 02:21
Yasuwe :

Nyuma yo kwambika abapolisi 462 ipeti rya AIP (Assistant Inspector of Police), Perezida Paul Kagame yababwiye ko imirimo ari bwo itangiye, kuko babonye umwanya wo kujya kugaragaza ubushake n’ubumenyi bw’ibyo bigiye muri iryo shuri, babihuza n’ibyo Abanyarwanda babatezeho.

Mu ijambo rye, Umukuru w’igihugu yashimye uruhare rukomeye Polisi y’igihugu igira mu mutekano w’igihugu.

Perezida Kagame yavuze ko nta kuntu Abanyarwanda bagira umutekano wa buri munsi hatabayemo Polisi ifatanyije n’izindi nzego.

Yibukije abapolisi bashoje amahugurwa ko atari bo ba mbere bo kuri urwo rwego, bityo ngo bazasohoza inshingano za bo ari uko bafatanyije n’abababanjirije.

Perezida Kagame ati: "Ntimubaye aba mbere, muje gufatanya n’abandi musanze, ngo muteze igihugu imbere igihugu nk’uko bikwiye...Gufatanya kugira ngo Abanyarwanda barusheho kugira umutekano usesuye".

Umutekano w’Abanyarwanda urashinganye

Umukuru w’igihugu yongeye gushimangira ko umutekano w’u Rwanda ari ntayegayezwa, avuga ko ushinganye, yibutsa Abapolisi ko na bo bafite inshingano yo gushingana umutekano w’Abanyarwanda.

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda bagomba kurindwa icyabakomeretsa icyo ari cyo cyose.

Ati: "Turifuza ko bahora babifitiye icyizere, bikaba ubuzima bwa buri munsi, bumva bafitiye uburenganzira. Abanyarwanda bagomba kumva ko umutekano wabo ushinganye, kandi ni inshingano ya Polisi y’igihuhu kubabashisha kuwushingana."

Umupolisi agomba kurangwa na disipulini

Perezida Kagame yibukije kandi ko amahugurwa, ubumenyi, ibikoresho n’ibindi byose Abapolisi bakeneye, byose bigira umumaro ari uko bishingiye ku myitwarire (Discipline), ituma buzuza inshingano bategerejweho.

Yasabye buri wese gukora uruhare rwe kugira ngo umutekano ube wuzuye mu buryo bwose, ku buryo na ka kandi gatoya (k’agatotsi) katabaho.

Ntabwo Abanyarwanda bakwiye inzara, indwara na politiki mbi

Mu byo Perezida Kagame yavuze ko bigomba kuba umuziro ku Banyarwanda, harimo inzara, indwara na Politiki mbi, avuga ko ahubwo bakwiye umutekano, uburenganzira n’imibereho myiza.

Yavuze ko Abapolisi bazakomeza kongererwa amahugurwa, hakongerwa ubumenyi, ubushobozi n’ibikoresho, na bo kandi bakaba benshi, kugira ngo n’igiohe bagiye kubungabunga amahoro n’umutekano mu mahanga mu Rwanda hadasigara icyuho.

Perezida Kagame ashimira AIP Nsengiyumva umwe mu banyeshuri bahize abandi mu mahugurwa

NTWALI John Williams
[email protected]
Twitter: @intwarane


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages