Ni ubushakashatsi bukorwa guhera mu 2011, bugamije kugaragaza ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu byiciro bitandukanye no kugaragaza ingamba zikwiye mu gushyiraho politiki mu nzego zitandukanye z’igihugu.
Mu nkingi umunani zirebwaho iyo hakorwa ubu bushakashatsi, iyaje ku mwanya wa mbere ni umutekano n’ituze ry’abaturage byagize amanota 93.63%. Hakurikiraho kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo iri kuri 88.97%, iyubahirizwa ry’amategeko riri kuri 88.89%, uburenganzira mu bya politiki n’ubwisanzure bw’abaturage bifite 88.01%.
Muri ubu bushakashatsi kandi, inkingi y’imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza iri kuri 84.04%, imitangire ya serivisi n’imiyoborere mu bukungu n’ubucuruzi bifite amanota 79.98%, imitangire ya serivisi bifite 78.28% no kuzamura imibereho myiza y’abaturage bifite 75.51%.
Ugereranyije na 2022, hari bimwe mu bipimo byagabanyutseho amanota nk’Umutekano n’ituze ry’abaturage byavuye kuri 95.53% bikajya kuri 93.63%, iyubahirizwa ry’amategeko ryavuye kuri 90.81% rijya kuri 88.89%, imiyoborere abaturage bagizemo uruhare kandi idaheza yavuye kuri 87.07%%.
Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi yavuze ko nubwo muri rusange hari iterambere mu bijyanye n’imiyoborere mu Rwanda, hari ahagaragaraye ibibazo bikwiriye gushakirwa umuti.
Muri ibyo bikirimo ibibazo ni nk’imanza zigitinda, ibijaynye no kurwanya ruswa bitaragera ku rwego rushimishije, imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze, serivisi zijyanye n’ubuhinzi, serivisi z’ubutaka, imitangire ya serivisi ku bikorera n’imiryango itegamiye kuri Leta, izamuka rikabije ry’ibiciro ku masoko n’ibindi.
Dr Kaitesi yavuze ko hakenewe ingamba zifatika kugira ngo imitangire ya serivisi n’imiyoborere mu nzego zose irusheho kunoga, bityo iterambere ryifuza rigerweho.
Ati “Twahisemko kugira imiyoborere yubahiriza amategeko, irengera abaturage bose nta vangura. Imiyoborere myiza ikwiriye kumvikana nk’igamije guteza imbere Imibereho myiza n’ubukungu bw’abaturage kandi iyo miyoborere ikwiriye kujyana no kubazwa inshingano.”
Mu bijyanye no bwisanzure bw’abanyarwanda mu gutanga ibitekerezo, amanota yatanzwe ni 86% mu gihe ubwisanzure bw’itangazamakuru buri kuri 75.43% naho uburyo abanyamakuru bishimira uko bagera ku makuru biri kuri 46%.
Dr Kaitesi yabajijwe kuri ibi bipimo by’itangazamakuru bikiri hasi cyane ugereranyije n’ibindi, avuga ko byashingiye ku makuru yatanzwe n’abanyamakuru ubwabo, icyakora yizeza ko hagiye gusuzumwa impamvu yabyo hagafatwa n’ingamba.
Minisitiri muri Perezidansi, Uwizeye Judith yavuze ko ubu bushakashatsi ari ingenzi cyane kuko bugaragaramo amakuru y’ingenzi ataboneka mu bushakashatsi mpuzamahanga.
Ati “Ni igikoresho cy’ingenzi gishimangira imiyoborere ishingiye ku kubazwa ibyo ushinzwe u Rwanda rwashyize imbere. Kiduha ishusho y’aho ibinti bigana tugafata ingamba.Ni raporo yifashisha amakuru menshi kandi mashya y’ukuri kw’ibiri kubera mu gihugu akenshi bidakunze kwibandwaho n’abakora ubushakashatsi mpuzamahanga.”
Minisitiri Uwizeye yavuze ko ibyavuye muri bushakashatsi byagiye bifasha inzego nyinshi kwivugurura no kuvugurura imikorere, byose bigamije ineza y’umuturage.
Yakomeje agira ati “Inzego zakomeje kugaragaza imikorere myiza ndabasaba gukomerezaho ariko zirushaho kuko mu gihe dukomeje kongerera ubushobozi abaturage bacu, ibyifuzo byabo nabyo bizakomeza kwiyongera.”
Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Gasamagera Wellars yavuze ko ubu bushakashatsi ari ishusho y’uko imiyoborere ihagaze mu Rwanda, ahamagarira inzego zose bireba kubusoma, bakavanamo ibibafasha kwivugurura aho bitameze neza no gukomereza ku bimeze neza.
Mu bindi bipimo byagaragaje ko bikiri inyuma harimo Internet itagenda neza, ingano y’uruhare rw’amafaranga aturuka imbere mu gihugu ku ngengo y’imari ikoreshwa buri mwaka, umubare w’abaturage bakiri munsi y’umurongo w’ubukene, imibereho y’abafite ubumuga, ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe, ubwinshi bw’ibyo u Rwanda ruvana mu mahanga ugereranyije n’ibyo rwoherezayo n’ibindi.
Amafoto: Kwizera Moses



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!