00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

‘Umutima w’imfizi’, urubuto rukomeje gukendera mu Rwanda

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 3 September 2022 saa 09:21
Yasuwe :

Umutima w’imfizi benshi bamenye nka ‘Coeur de boeuf’, ni urubuto ruribwa kandi rukundwa cyane n’Abanyarwanda kubera uburyohe bwazo n’impumuro yihariye.

Iki giti uzasanga abaturage bacyita amazina atandukanye bitewe n’agace batuyemo hari abacyita ’sharamariya, abacyita ‘musitafari’, abandi bakacyita umutima w’imfizi (coeur de boeuf).

Abakunzi b’izi mbuto bafite impungenge ko zishobora gucika burundu, kuko abaturage bari bafite ibi biti bari kubitema. Uku kugitema biterwa n’uko umusaruro wabyo wagabanutse kubera uburwayi bwibasira imbuto zacyo.

Uwimbabazi Leon Claver, umwe mu baturage bake basigaranye umutima w’imfizi yabwiye IGIHE ko hashize imyaka irenga 10 iki giti gitangiye kurwara.

Ati "Ikibazo twagize ni uko imbuto za musitafari zizaho ari nziza ariko zikarwara. Bituruka inyuma hazaho uduheri, bikagenda bikura imbere hakazazamo udusimba tumeze nk’innyo. Ibiti byose byararwaye".

Uyu musaza w’imyaka irenga 60 avuga ko ibiti bye by’imitima y’imfizi bigifatwa yegereye abize iby’ubuhinzi n’ubworozi bamugira inama yo kugabanya amashami yabyo no kugura umuti wo guteraho. Icyo gihe uwo muti bamuciye ibihumbi 6Frw asanga urahenze ntiyawugura.

Karuranga Jean Marie Vianney yahoranye ibiti bibiri by’imitima y’imfizi, icya nyuma yagitemye mu myaka itanu ishize nyuma yo kubona ko bitagitanga umusaruro.

Ati "Rwari urubuto utegurira abantu ku meza ukumva biguteye ishema. Ikibabaje ni uko ubu nta n’ahantu warubona ngo urugure nka kumwe ujya muri ‘alimentation’ ukagurayo amaronji cyangwa imineke byo kurya".

Karuranga avuga ko umutima w’imfizi bawukundira uburyohe bwaho n’impumuro, gusa we na bagenzi bafite impungenge ko hatagize igikorwa mu maguru mashya uru rubuto rwacika burundu.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe imboga n’imbuto mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi, RAB, Ndereyimana Assinapol yabwiye IGIHE ko umutima w’imfizi ari rumwe mu mbuto gakondo zimaze imyaka myinshi mu Rwanda bityo ko rudashobora gucika kuko rumenyereye ikirere cy’u Rwanda.

Avuga ko amasazi ari yo atera uburwayi bukomeje kugaragara mu biti by’imitima y’imfizi, kuko impumuro y’imbuto zera kuri ibi biti zikurura amasazi cyane.

Dr Ndereyimana ahera agira abaturage inama yo kujya bagabanya amashami kuri ibi biti kugira ngo adakora igihuru.

Ati "Abahinzi tubagira inama yo kujya bagenzura ko nta rubuto rwahiriye hejuru mu giti cyangwa urwahungutse rugahira munsi y’igiti kuko ibi ari byo bikurura amasazi".

Dr Ndereyimana avuga ko habaho umuti bakoresha nk’umutego wo kwica amasazi. Ni umuti ufite impumuro ikurura isazi, ariko kandi ukaba umatira ku buryo isazi iguyeho iheraho. Uyu muti ukoreshwa mu kugabanya amasazi mu biti by’imyembe aho biteye ari byinshi biri nko kuri hegitari.

Urubuto ruzwi nk'Umutima w'imfizi rukomeje gucika gake gake
Abaturage bafite impungenge ko mu gihe nta gikozwe uru rubuto rwacika burundu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages