Ni umutingito ufite inkomoko mu Kiyaga cya Kivu. Uyu mutingito watewe n'ubwivumbagatanye bw'amazuku (magma) buri kubera mu nda yIsi, nyuma y'iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo ryabaye kuri uyu wa 22 Gicurasi 2021.

Kugeza ubu uyu mutingito umaze kwangiza inzu 10 zirimo iya Uwimana François, ikoreramo akabyiniro ka 'Sky Nevada' ndetse n'irimo aka 'Cotton Club'.

Inzu zirindwi muri izo 10 zasenyutse ni izo mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Gisenyi.

Umuhanda wa kaburimbo unyura ku rusengero rwa ADEPR Gisenyi mu Mujyi rwagati ujya kuri Stade Umuganda Rubavu wasadutse bidakabije, wiyashijemo imitutu.

Bizimana Sylvestre ufite inzu yangiritse yavuze ko yasadutse "Ku buryo wajugunyamo igiceri kikagenda."

Kugeza ubwo iyi nkuru yandikagwa, amakuru IGIHE yamenya ni uko ibarura rikomeje kuko bikekwa ko inyubako zangiritse zishobora kuba ari nyinshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorw w'Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yavuze ko abaturage badakwiye gutinya, ahubwo bagategereza amabwiriza y'ubuyobozi.

Kuva Nyiragongo yaruka, imitingito mito mito yakomeje kumvikana mu bice bitandukanye by'u Rwanda ndetse mu gitondo cy'uyu munsi humvikanye undi mutingito uri ku gipimo cya 4,7.

Inzu zasadutse mu Karere ka Rubavu
Inzu zasadutse mu Karere ka Rubavu
Inzu yangiritse igisenge cyayo mu Karere ka Rubavu bitewe n'umutingito
Inzu yangiritse igisenge cyayo mu Karere ka Rubavu bitewe n'umutingito
Umuhanda unyura kuri ADEPR wasadutse
Umuhanda unyura kuri ADEPR wasadutse
Inyubako ikoreramo akabyiniro ka Sky Nevada yangiritse
Inyubako ikoreramo akabyiniro ka Sky Nevada yangiritse
Inzu zirindwi zo mu Kagari ka Byahi zangiritse nyuma y'imitingito yakurikiye iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo
Inzu zirindwi zo mu Kagari ka Byahi zangiritse nyuma y'imitingito yakurikiye iruka ry'Ikirunga cya Nyiragongo
Umuhanda wasadutse nyuma y'uyu mutingito
Umuhanda wasadutse nyuma y'uyu mutingito
Inzu zasadutse ku buryo buteye inkeke
Inzu zasadutse ku buryo buteye inkeke
Umuhanda wasadutsemo kabiri
Umuhanda wasadutsemo kabiri
Inzu zikorerwamo ubucuruzi zangiritse, n'ibicuruzwa bimwe na bimwe birangirika
Inzu zikorerwamo ubucuruzi zangiritse, n'ibicuruzwa bimwe na bimwe birangirika