Ni umutingito ufite inkomoko mu Kiyaga cya Kivu. Uyu mutingito watewe n’ubwivumbagatanye bw’amazuku (magma) buri kubera mu nda yIsi, nyuma y’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ryabaye kuri uyu wa 22 Gicurasi 2021.
Kugeza ubu uyu mutingito umaze kwangiza inzu 10 zirimo iya Uwimana François, ikoreramo akabyiniro ka ’Sky Nevada’ ndetse n’irimo aka ’Cotton Club’.
Inzu zirindwi muri izo 10 zasenyutse ni izo mu Kagari ka Byahi mu Murenge wa Gisenyi.
Umuhanda wa kaburimbo unyura ku rusengero rwa ADEPR Gisenyi mu Mujyi rwagati ujya kuri Stade Umuganda Rubavu wasadutse bidakabije, wiyashijemo imitutu.
Bizimana Sylvestre ufite inzu yangiritse yavuze ko yasadutse "Ku buryo wajugunyamo igiceri kikagenda."
Kugeza ubwo iyi nkuru yandikagwa, amakuru IGIHE yamenya ni uko ibarura rikomeje kuko bikekwa ko inyubako zangiritse zishobora kuba ari nyinshi.
Umunyamabanga Nshingwabikorw w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yavuze ko abaturage badakwiye gutinya, ahubwo bagategereza amabwiriza y’ubuyobozi.
Kuva Nyiragongo yaruka, imitingito mito mito yakomeje kumvikana mu bice bitandukanye by’u Rwanda ndetse mu gitondo cy’uyu munsi humvikanye undi mutingito uri ku gipimo cya 4,7.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!