00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umutoni yarahiriye kuba Umugenzuzi Mukuru w’iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 5 September 2023 saa 07:37
Yasuwe :

Urukiko rw’Ikirenga rwakiriye indahiro ya Nadine Gatsinzi Umutoni, uherutse guhabwa inshingano nshya z’Umugenzuzi Mukuru w’Urwego rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’Igihugu (GMO).

Gatsinzi yasimbuye Rose Rwabuhihi wari umaze imyaka isaga 10 kuri uwo mwanya.

Yavuze ko agiye gufatanya n’abo asanze no kongera imbaraga mu gukorana n’izindi nzego mu kuzuza neza inshingano yahawe.

Ati ‘‘Ni inshingano nakiranye ubwuzu kandi numva nzasohoza kandi nzi n’agaciro kazo, cyane cyane iyo tuvuga uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, iri ni rimwe mu mahame y’imiyoborere myiza igihugu cyacu cyahisemo, kandi bijyanye n’amategeko igihugu cyacu kigenderaho y’uko abantu bose nta kuvangura na kumwe bareshya imbere y’amategeko.’’

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr. Faustin Nteziryayo, yakira indahiro ya Umutoni, yamwibukije ko akwiye kuzashyira imbaraga mu kuba uru rwego agiye kuyobora rwakorana n’izindi hagahashywa ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati ‘‘Iyo urebye mu bibazo bikomeye bigomba gukomeza kwitabwaho n’urwego rufatanyije n’izindi nzego birumvikana, harimo kugenzura ingamba zo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo n’ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa n’ibindi bikorwa n’ibyaha bibishamikiyeho.’’

Nadine Gatsinzi Umutoni warahiriye inshingano zo kuba Umugenzuzi Mukuru wa GMO, azihawe nyuma y’uko guhera mu 2021 yari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no Kurengera Umwana (NCDA), ndetse mbere y’icyo gihe akaba yari Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.

Yakoze kandi imyaka itatu ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) guhera mu 2016, aho yakoze avuye mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) yari yarakozemo kuva mu 2010.

Yabaye kandi Umwarimu w’Amategeko mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ubu yahindutse Kaminuza y’u Rwanda (UR), guhera mu 2005 kugeza mu 2010, aba kandi mu nama y’ubutegetsi y’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) guhera mu 2010 kugeza mu 2013.

Afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Utrecht mu Buholandi mu bijyanye n’amategeko ndetse n’imiyoborere myiza, akanagira Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda muri Koleji yigisha ibijyanye n’Ubugeni na Siyansi (College of Arts and Social Sciences), mu mategeko.

Nadine Gatsinzi Umutoni yarahiriye kuba Umugenzuzi Mukuru wa GMO
Umutoni yasabwe guharanira imikoranire y'urwego yahawe kuyobora n'izindi
Abarimo abo mu muryango we bitabiriye uyu muhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages