00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuturage w’u Rwanda uherutse gukomeretswa n’isasu rivuye muri RDC, yavuye mu bitaro

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 27 October 2023 saa 07:40
Yasuwe :

Umuturage wo mu Karere ka Rubavu uherutse gukomeretswa n’isasu ryavuye mu mirwano yari ihanganishije imitwe yitwaje intwaro ikorana n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’umutwe wa M23, yavuye mu bitaro.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE avuga ko uyu muturage yasezerewe mu bitaro bya Gisenyi kuri uyu wa Gatatu.

Yari yakomerekejwe mu rutugu n’isasu ryarasiwe mu mirwano yahuje imitwe yitwaje intwaro muri Congo ishyigikiye leta, mu gace ka Kibumba, muri teritwari ya Nyiragongo mu bilometero hafi 20 uvuye mu mujyi wa Goma.

Bivugwa ko uyu muturage isasu ryamufashe ari mu mirimo ye. Akomoka mu murenge wa Rubavu mu kagali ka Rukoko, umudugudu wa Rutagara.

Yasezerewe mu bitaro nyuma yo koroherwa icyakora ntaramera neza ku buryo yasubira mu kazi ke ka buri munsi.

Itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye nyuma y’uko kuraswa k’umuturage wayo, yamaganye ubwo bugizi bwa nabi bukomeje gukorwa n’imitwe ikorana na Leta ya Congo.

Ryagiraga riti “U Rwanda ruhangayikishijwe n’ubufasha n’imikoranire bikomeje kugaragara hagati ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FDLR, indi mitwe yitwaje intwaro n’abacanshuro b’amahanga, hahonyorwa ibyemezo by’ibiganiro by’i Luanda na Nairobi.”

Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe guhosha imirwano hagati ya M23 na FARDC kuri uyu wa Gatatu zashyize hanze itangazo ryamagana imirwano yubuye muri iyo ntara, yanatumye umwe mu basirikare ba Kenya uri muri ubwo butumwa ahasiga ubuzima.

Teritwari ya Nyiragongo iri kuberamo imirwano ku ruhande rwa Congo, ihana imbibi n’u Rwanda mu karere ka Rubavu.

Imirenge imwe n'imwe y'akarere ka Rubavu ihana imbibi na RDC ahari ibice biri kuberamo imirwano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages