00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuturirwa ‘UTC’ wa Rujugiro ku rutonde rw’imitungo ishobora gutezwa cyamunara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 May 2017 saa 05:45
Yasuwe :

Umuturirwa Union Trade Center (UTC) w’umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tirbert washyizwe ku rutonde rw’imitungo yafatiriwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, RRA, kubera ibirarane by’imisoro ku buryo ishobora gutezwa cyamunara mu gihe ba nyirayo batishyuye.

Itangazo rya RRA rigaragaraho amazina y’imitungo 14 harimo na UTC ya Rujugiro. Muri iri tangazo ubuyobozi bwa RRA bumenyesha abantu bose ko imitungo itimukanwa iri kuri urwo rutonde yamaze gufatirwa. Rikomeza rivuga ko nta muntu wemerewe kuba yayigura cyangwa kuyikodesha mu gihe iryo fatira ritaravaho.

RRA yibukije bene yo ko bagomba kwishyura ibirarane by’imisoro bitarenze iminsi 15 kuva iri tangazo risohotse. Rinavuga kandi ko abari kuri urwo rutonde ari inshuro ya nyuma bibukijwe kuko ngo nibatabishyira mu bikorwa ‘iyo mitungo izatezwa cyamunara’.

RRA ntitangaza ingano y’amafaranga y’imisoro yishyuza ba nyir’iyi mitungo, gusa amakuru avuga ko impamvu ariko bikiri hagati y’usora n’iki kigo.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko RRA yishyuza Rujugiro imisoro yo kuva mu 2007 kugera mu 2013 aho ngo ubariyemo n’amande ari miliyari imwe na miliyoni zirenga ijana.

Itangazo ry'imitungo yafatiriwe ryashyizweho umukono na Komiseri Mukuru w'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro rivuga ko nta muntu wemerewe kuyigura cyangwa kuyikodesha mu gihe iryo fatira ritaravaho
Itangazo rya RRA rigaragaraho amazina y’imitungo 14 harimo na UTC ya Rujugiro
Umuturirwa Union Trade Center (UTC) w’umunyemari Rujugiro Ayabatwa Tirbert washyizwe ku rutonde rw’imitungo yafatiriwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro, RRA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages