Mu ijambo rye yagize ati “Ni abo mu kigero cy’abantu batigeze bagira impamvu yo gutinya umupolisi, cyangwa ngo bahe ruswa umukozi wa Leta kugira ngo babone uburenganzira bwo kubaho."
Ubwo yabivugaga, urubyiruko hirya no hino mu gihugu rwari rumuteze amatwi ndetse hari urugera ku 3000 rwari rwitabiriye Inkera y’Imihigo kuri Petit Stade i Remera.
Benshi batanze ibitekerezo bavuga ko aribo benshi batoye Yego muri Referendumu ndetse basaba Perezida Kagame kubabwira “Yego” akongera akayobora.
Nubwo batashye atababwiye “Yego” ariko, abaganiriye na IGIHE batashye banyuzwe ku mutima kuko bahakuye impamba ikomeye.
Umwe mu baturutse mu Karere ka Rusizi,Ingabire Theophile,yavuze ko yacengewe n’ubumwe n’ubwiyunge.
Ati “Twabashije kuganira ku bumwe bw’Abanyarwanda, aho twavuye mu macakubiri tukaba umwe, kandi hafashwe imyanzuro idusaba nk’urubyiruko gukomeza kwibumbira hamwe”.
Bizimana Jean Claude wo mu mujyi wa Kigali i Remera,yavuze ko yamenye uruhare rwe mu kubaka igihugu.
Yagize ati “Icyo nungukiye muri uyu mushyikirano ni uko kwigira kwacu ari agaciro kacu,ikindi ni uko twe nk’Abanyarwanda dufite uruhare ruziguye rwo kwiyubakira igihugu. Ibibazo byavuzwe bihari twasanze ahubwo twebwe aritwe gisubizo cyabyo nk’urubyiruko tubinyujije mu kwihangira imirimo."
Nyiransanzamahoro Jeacqueline akomoka mu Karere ka Burera mu Murenge wa Rwerere,yasanze bagenzi be bafite ubumuga bakwiye kwifashisha izindi ngingo nzima bagaharanira kubaho.
Yagize ati “Icyo nkuye muri iyi nama ni uko abantu tudakwiye kwitinya tugomba guharanira gushyigikira ibyo twagezeho ngo dutere imbere,nk’umuntu wamugaye binsigiye kumenya ko hari icyo nshoboye bityo tukaba dukwiye gukoresha ingingo zasigaye tukibeshaho”.
Umuyobozi wa Koperative Isheja ikora ibikomoka ku mpu, Gasasira Vedaste, avuga ko yatangiye urugamba rwo kurwanya ibikorerwa mu mpu biva hanze benshi bita caguwa.
Yagize ati “Tujya gutekereza uyu mushinga twararebye dusanga ibintu byinshi bituruka hanze,twishatsemo ibisubizo nubwo kubona impu zitunganyije bitugora gusa twatangiye kwishakamo ibisubizo aho dukora ’Talon’ dushyira ku nkweto twifashishije amapine y’imodoka ashaje."
Kwimenyereza mu bigo by’abikorera
Urubyiruko rwari ruteraniye muri Petit Stade rwavuze ko bikirugoye kubona uko bimenyereza umwuga mu rwego rw’abikorera.
Umuyobozi wa PSF, Gasamagera Benjamin, yavuze ko uru rwego narwo rufite iki gitekerezo ariko bisaba inzego bireba kwicara bakabiha umurongo.
Yagize ati “Natwe turabifuza ngo tujye dutoza abanyeshuri bajye bakora mu nzego zacu mu buryo bitatugoye, ariko hari izindi nzego tugomba gukorana nazo kugirango amategeko anonosorwe ndetse twige naho ubushobozi bwava."
Nubwo atatanze igihe bizatangirira, yavuze ko hari n’ibiganiro byatangiye aho abanyeshuri bacyiga bazajya bimenyereza mu bigo by’abikorera.
Kunoza imishinga bakiri mu ishuri
Mu mushyikirano, umunyeshuri yavuze ko aho yize amashuri makuru mu Buhinde bagiraga ibigo byitwa “Incubation Center” bifasha abanyeshuri bafite imishinga kuyinoza mu gihe bakiri ku ishuri ku buryo barangiza ishuri bafite ibitekerezo binoze.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana ,yavuze ko iyo gahunda ihari ariko ko igiye kongerwamo imbaraga ndetse avuga ko hari Kaminuza zabitangiye.
Yagize ati “Ndagirango mbizeze ko iyo gahunda twari tuyifite mu migambi yacu ariko tugiye kuyishyiramo imbaraga dufatanyije na Minisiteri y’Uburezi […] hari amashuri makuru abiri yagiyeho ariko turifuza ko twakongeramo imbaraga bikagera hose."
Ingabo zirwanira kuri Internet
Bamwe mu bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 13, bagaragaje ko urubyiruko rukwiriye gukoresha imbuga nkoranyambaga rukerekana ukuri ku bibera mu Rwanda.
Bagaragaje ko mu Banyarwanda miliyoni 12 hataburamo ibihumbi 12 byajya ku mbuga nkoranyambaga bikagira uruhare mu gutanga amakuru y’impamo no kunyomoza ibinyoma.
Minisitiri Nsengimana yavuze ko Abanyeshuri bo muri Kaminuza “Intagamburuzwa”, bahize umuhigo wo kuzuza miliyoni y’ingabo zirwanira mu rubuga rw’itangazamakuru.
Yagize ati “Dufite Abanyarwanda bagera kuri miliyoni 8,5 bafite Telefoni zigendanwa,abo bose rero ntihaburamo miliyoni ishishikarizwa kuvuga ibibera mu Rwanda. Tubibijeje ko uru rugamba twiteguye kurutsinda kuko ni umuhigo duhuriyemo n’abandi benshi ”
Ibindi byagarutsweho bireba urubyiruko harimo ikibazo cya Buruse cyabajijwe Perezida wa Repubulika Paul Kagame asaba ko gikemurwa burundu, ibihembo kuri ba rwiyemezamirimo bitwaye neza n’ibindi.
Amafoto: Bizimana Jean
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO