Anthony Ciccone, umwe mu bavandimwe barindwi b’umuhanzikazi Madonna wari umaze igihe kinini aba munsi y’ikiraro mu Mujyi wa Detroit, muri Leta ya Michigan, yitabye Imana ku wa 25 Gashyantare 2023.

Ibi byatangajwe na Muramu wa Madonna, Joe Henry washakanye na Melanie Ciccone mu butumwa yashyize kuri Instagram.

Yavuze ko nubwo Anthony Ciccone yari umuntu utoroshye, yamukundaga asaba Imana ku mwakira mu bayo.

Joe Henry usanzwe ari n’umwanditsi w’indirimbo yari aherutse gutangaza ko Anthony Ciccone yari afite imyitwarire igoye ku buryo umuryango we utari kwihanganira ku mwakira.

Kugeza ubu umuhanzikazi Madonna Louise Ciccone w’imyaka 64 ntacyo aratangaza ku rupfu rwa musaza we mukuru Anthony Ciccone .

Bivugwa ko Anthony yari yaragizwe igicibwa mu muryango wa Madonna ahanini biturutse ku bibazo ateza, ubusinzi kuba intashoboka n’ibindi.

Nubwo umuryango we utatangaje icyamuhitanye, bivugwa urupfu rwe rufite aho ruhuriye n’ubusinzi bwamubase igihe kinini.

Mu 2017, Anthony Ciccone yagerageje kujya mu bigo ngororamuco ngo harebwe ko yakongera gusubizwa mu muryango ariko nabyo birananirana.

Uyu musaza w’imyaka 66 yaguye mu Mujyi wa Detroit, muri Leta ya Michigan, aho Madonna yakuriye mbere y’uko yerekeza i New York mu rwego rwo kwagura ibikorwa bye bya muzika.

Anthony Ciccone   yari yaragizwe igicibwa mu muryango biturutse ku businzi
Anthony Ciccone yari yaragizwe igicibwa mu muryango biturutse ku businzi
Madonna w'imyaka 64 ntacyo aratangaza ku rupfu rwa musaza we Anthony Ciccone
Madonna w'imyaka 64 ntacyo aratangaza ku rupfu rwa musaza we Anthony Ciccone