Icyo kibazo yakigejejweho na nyina w’abo bana kuri uyu wa Kane mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru, muri gahunda y’icyumweru cyo kwigisha, kwegera no kwakira ibibazo by’abaturage.
Mukarugaba Angela utuye mu Kagari ka Raranzige mu Murenge wa Rusenge avuga ko muri 2004 yabyaye abana babiri b’impanga nyuma bigaragara ko bafite ubumuga bwo mu mutwe.
Yavuze ko igihe cyo gutangira ishuri kigeze yabajyanye kwiga, agira n’amahirwe bashyirwa ku rutonde rw’abaterwa inkunga n’umuryango Compassion International. Gusa ngo baje kwiga nabi kubera ikibazo cy’ubumuga bafite bituma basibizwa kenshi, ariko we akomeza kubashyigikira.
Yabwiye Umuvunyi Mukuru ko yaje gutungurwa no kubwirwa ko abana be bakuwe ku rutonde rw’abahabwa imfashanyo kuko ngo batakiga.
Ati “Nirukanse mu buyobozi no ku Karere ngerayo, bakoze iperereza basanga abana banjye bariga ahubwo ari amanyanga yakozwe y’abashaka kujya batwara iyo nkunga iganewe abana banjye.”
Uwo mubyeyi wagaragaje akababaro aterwa no kuba abana be babuzwa uburenganzira bwabo atunga, agatoki Pasiteri n’umuyobozi w’ishuri abo bana bigaho ko ari bo bashaka kubabuza uburenganzira bwabo.
Ati “Bashatse kumfata nk’injiji inkunga yaza bakayitwarira ku buryo nashatse n’uko njya i Kigali ku cyicaro cya Compassion, barambwira ngo abana banjye inkunga yabo iratangwa.”
Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase, yafashe igihe kirenga isaha yose ateze amatwi uwo mubyeyi yumva ikibazo cye, amwizeza ko agiye kugikurikirana kigakemuka.
Yabajije Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François, impamvu batafashije uwo mubyeyi akarinda asiragira, ibisubizo bye ntibyamunyura.
Murekezi yabwiye itangazamakuru ko bigaragara ko ubuyobozi bw’akarere bwarangaranye uwo mubyeyi.
Ati “Ubuyobozi bw’Akarere bwagombaga kuvugana na Compassion International ngo niba yarabonye amakuru atari yo akosorwe abana bakomeze bafashwe, cyangwa bakamenya niba inkunga iza igafatwa n’abo itagenewe. Izo ni inshingano z’akarere kumenya uko abana babyiruka.”
Yagiriye inama Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru yo gukurikirana imikorere y’abakozi bo mu nzego z’ibanze cyane cyane ku rwego rw’akagari kuko ngo basanze hagaragara amakosa menshi.


















TANGA IGITEKEREZO