Iri tegeko rishya ryitezweho gutera ingabo mu bitugu urugamba rwa guverinoma mu guhashya ruswa no kunyereza umutungo wa leta kuko riha Urwego rw’Umuvunyi ububasha bwo gukora iperereza ku byaha.
Muri iri tegeko ngenga, uru rwego rwahawe uburenganzira bwo kuba rwakwandikira Umushinjacyaha Mukuru rumusaba kumviriza no kuba rwakurikirana ubutumwa buhererekanywa hagati y’abakekwaho ibyaha, haba ku murongo wa telefoni, email, iposita n’ibindi.
Ubu burenganzira bwari busanzwe buhabwa inzego zishinzwe gukora iperereza zirimo polisi, urwego rw’ubutasi ndetse n’igisirikare, mu gihe ibyaha abantu bakekwaho bifitanye isano n’umutekano w’igihugu.
Mu kiganiro na The New Times, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Uwizeyimana Evode, yavuze ko ibi bisobanuye ko inzego eshanu arizo zifite uburenganziro bwo kuba zasoma ubutumwa bw’abantu arizo Polisi y’Igihugu (RNP), Igisirikare (RDF), Ibiro bishinzwe ubutasi (NISS), Urwego rw’Umuvunyi ndetse n’Ibiro bishinzwe iperereza, RIB.
Ati “ Ubu dufite inzego eshanu zishobora gusaba uburenganzira bwo kumviriza ubutumwa bw’abakekwaho ibyaha, ugendeye ku nshingano zifite.”
Nk’uko bigaragara mu ngingo ya 38 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, abayobozi ba ziriya nzego bazajya batangira gukurikirana ubutumwa buhererekanywa hagati y’abakekwaho ibyaha, nyuma yo guhabwa uruhushya rwanditswe n’Umushinjacyaha mukuru cyangwa umwungirije igihe we adahari.
Uretse uburenganzira bwo kumviririza ubutumwa hagati y’abakekwaho ruswa no kunyereza umutungu wa leta, indi mpinduka iri muri iri tegeko irebana n’ibi bibazo ni uko uwemeye gutanga amakuru ashobora kugabanyirizwa ibihano.
Ingingo ya 26 ivuga ko nyuma yo guhata ibibazo ukekwaho icyaha, umushinjacyaha ashobora kumusaba kumufasha kubona amakuru yose akenewe kugira ngo abagize uruhare muri iki cyaha bose bagezwe imbere y’ubutabera, nawe akaba yakoroherezwa igihano ariko hatabayeho guhutaza ubutabera (plea bargain agreement).
Uwizeyimana yagize ati “Ubu dufite Isi aho ibyaha byateguwe bikomeje kwiyongera, kandi guha igihano cya burundu abahamwe nabyo nta musanzu bitanga. Niyo mpamvu ahubwo ushobora kumvikana n’umuntu watawe muri yombi, ukamugabanyiriza ibihano kugira ngo aguhe andi makuru.”
Iri tegeko rivuga ko ibyemeranyijweho hagati y’ubushinjacyaha n’ukekwaho icyaha byemezwa n’urukiko, ndetse no mu gihe cyo guca urubanza bigashingirwaho.
Izindi mpinduka ziri muri iri tegeko ni uko kandi hazajya hakoreshwa akuma gashyirwa ku kaguru (electronic ankle monitor), kugira ngo babashe kugenzura ingendo zose z’ukekwaho icyaha, aho kumushyira muri gereza.
Nyuma yo kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko, iri tegeko rizabanza gusuzumwa na Perezida wa Repubulika, narisinya akaba ari bwo rizasohoka.





Ibitekerezo 0