Mu ruzinduko rw’iminsi itatu, kuri uyu wa Kabiri Urwego rw’Umuvunyi rwatangiye kwakira ibibazo by’abaturage mu mirenge itandukanye, aho rugenda rwumva ibijyanye na ruswa n’akarengane.

Muri icyo gikorwa cyabereye mu Murenge wa Gisenyi, abaturage bitabiriye ari benshi, hakirwa ibibazo byinshi bigahabwa umurongo byakemukamo. Ariko hanajemo ikirebana n’irangiza ry’imanza, aho abaturage bagiye bashyira mu majwi Umuhesha w’inkiko w’umwuga, Sebahire David, bashinjaga kutazirangiza uko bikwiye.

Umwe mu baturage, Uzamushaka Providence yabwiye Umuvunyi Mukuru ko uwo muhesha w’inkiko yamuvanye mu mitungo, ashingiye ku mwanzuro w’urubanza rwaburanishijwe mu Rukiko rw’Ibanze nyamara uyu muturage yaratsinze mu bujurire mu Rukiko rwisumbuye.

Umuvunyi Mukuru yabwiye itangazamakuru ko yasanze abaturage bafite ibibazo byinshi, birimo ibikomeye byatewe n’amanyanga mu mpapuro.

Yagize ati “Hari ibibazo usanga biruhije, hari amanyanga ashingiye ku nyandiko zahimbwe nko mu rwego rw’ubutaka mu Karere ka Rubavu, aho usanga isambu yanditse ku muntu kandi mbere yari yanditse k’uwundi, ukibaza kwimura ibyo byangombwa byageze aho rwose wahamya udashidikanya ko mu byerekeye imicungire y’impapuro z’ubutaka mu Karere ka Rubavu harimo ikibazo.’’

Yakomeje agira ati “Ikindi kandi twabonye ni uko mu bahesha b’inkiko twasanze muri aka karere harimo ikibazo iyo usanga abaturage barenga batatu bavuga umuhesha w’inkiko umwe ugenda agurisha imitungo yabo nta bushishozi, atagendeye kuko urukiko rwaciye urubanza kandi ukumva benshi bari kumuhurizaho ni ikibazo, tuzavugana n’abayobozi n’Abavoka turebe uko iki kibazo kizacyemuka.’’

Uretse ibyo, Umuvunyi Mukuru yanenze abayobozi bataba hafi y’abaturage ngo babarangirize ibibazo kare, bigatuma babasha kubana mu mahoro.

Mu bibazo avuga abaturage abagomba gufashwa, birimo ibyihariye Murekezi avuga ko yabonye biri mu nkiko “ kuko urubanza rwaciwe ruba rwabaye itegeko ariko ntibivuze ko hatarimo akarengane mu bacamanza ba hano mu Rukiko rw’Ibanze ndetse no mu Rukiko Rwisumbuye rwa Rubavu, uko dukurikirana ibibazo byagiye bigezwa muri izo nkiko turabona harimo akarengane.”

Urwego rw’umuvunyi ruri kwakira ibibazo by’abaturage i Rubavu kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 23 Ugushyingo 2017 muri gahunda yo gukumira no kurwanya akarengane.

Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase yakira ibibazo by'abaturage b'i Rubavu
Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase yakira ibibazo by'abaturage b'i Rubavu
Uzamushaka Providence  avuga akarengane yagiriwe mu irangizwa ry'urubanza
Uzamushaka Providence avuga akarengane yagiriwe mu irangizwa ry'urubanza
Umuvunyi mukuru yavuze ko asanze ibibazo byinshi muri Rubavu, anakemanga inzego z'ubutabera zihakorera
Umuvunyi mukuru yavuze ko asanze ibibazo byinshi muri Rubavu, anakemanga inzego z'ubutabera zihakorera