Ibi yabivuze kuri iki cyumweru tariki ya 29 Ugushyingo 2015, mu kiganiro kivuga ku ruhare rw’abaturage mu gukumira ruswa ,cyanyuze kuri Radio zitandukanye zo mu gihugu mu rwego rwo gutangiza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa.
Iki kiganiro cyari cyitabiriwe n’Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iperereza muri Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege, Umuyobozi w’Urwego rw’Umuvunyi, Madamu Aloysie Cyanzayire.
Cyanzayire yavuze ko hari gahunda zitandukanye Leta ishyiramo amafaranga menshi, mu rwego rwo kuzamura umuturage wo hasi, harimo nka Girinka ,VUP,Gahunda za Biogaz,gutanga ifumbire n’izindi ariko kubera ibibazo bya ruswa ntagere ku bagenerwabikorwa.
Avuga kandi ko hari n’aho abayobozi bishyira kuri za lisiti z’abaturage bakwiye gufashwa abandi bakumvikana na ba rwiyemezamirimo, uko bahishirana.
Akomeza avuga ko izi ari gahunda zikomeye ndetse zagombye gufasha abaturage kubaho neza,ariko kubera ruswa akenshi iba ibyihishe inyuma ugasanga abaturage baracyugarijwe n’ibibazo by’ubukene.
Yagize ati “Usanga aya mafaranga agenda,ariko sinzi ko hari na 50% agera ku baturage.Aragenda agahagama mu nzira.Abayobozi bashinzwe gushyira mu bikorwa izo gahunda bakiheraho,rimwe na rimwe bakishyira mu bagezwaho inkunga”.
Avuga ko ibi bibazo biterwa na ruswa hagati y’abayobozi na ba rwiyemezamirimo, gukingirana ikibaba, gukora amatsinda ya baringa ndetse n’ibindi.
Akomeza avuga ko aha ari ho hakwiye kugaragara uruhare rw’umuturage ngo agaragaze ko ibimugenewe bitamugezeho uko bikwiye.
Yatanze ingero nko muri gahunda y’ifumbire,kutagerwaho n’inka za Girinka mu buryo bukwiye n’izindi gahunda.
Yakomeje agira ati “Umuturage ashobora guhamagara urwego rw’umuvunyi kuri telefoni, ashobora kwegera Polisi, na ho iyo acecetse bariya babikora barashyekerwa […] dukeneye ko abaturage bakanguka, bakumva ko ibibagenewe ari ibyabo nta wundi ufite uburenganzira bwo kubibatwara.”
Umuyobozi w’Urwego Rushinzwe Iperereza rwa Polisi y’Igihugu ,ACP Theos Badege,avuga ko hari ubwo ababishinzwe bagirana amasezerano na ba rwiyemezamirimo bityo bikaba bitari bikwiye kuko ari ukwica iterambere ry’igihugu muri rusange.
Ati “Ugiye kureba nk’ibyiza bya Girinka byagiye byicwa n’umuntu umwe,ubona aba akwiye igihano kiruta icyo gufungwa […] gusa dufite amategeko abantu bakwiye gukurikiza”.
Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa cyatangiye tariki ya 29 ugushyingo,kizarangira tariki ya 09 Ukuboza,aho kizarangwa n’ibiganiro bitandukanye bishishikariza abaturage kurwanya ruswa,ndetse gisozwe no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa.
Mu kubahiriza inshingano yarwo yo gukora no gutangaza urutonde rw’abahamwe burundu n’icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano na yo n’ibihano bahawe, Urwego rw’Umuvunyi rwatangaje urutonde rw’abantu 189 bahamwe n’icyaha cya ruswa mu mwaka wa 2014-2015.
Nk’uko bigaragara kuri urwo rutonde, amafaranga menshi yatanzweho ruswa ni 2.000.000 Frw, igihano kinini cyatanzwe ni igifungo cy’imyaka itanu (5) n’ihazabu ya 4.000.000 Frw. Mu bakatiwe burundu bose, 185 ni abagabo na ho abagore bakaba bane.




Ibitekerezo 0