Urutonde rushya rugaragara ku rubuga rw’Urwego rw’Umuvunyi, rugaragaza umwirondoro w’abahamwe n’ibyaha bya ruswa n’ibihano bahawe, hakiyongeraho amazina y’ababyeyi bombi ba buri muntu n’aho atuye.
Kuri uru rutonde harimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, abakozi ba banki, abashoferi, abahinzi, abapolisi, umupasiteri n’abandi.
Kuri aba bose hagaragazwa amafaranga bakiriye n’ibihano bahawe biri hagati y’igifungo cy’umwaka umwe kuzamura kugeza ku myaka umunani ndetse n’ihazabu y’amafaranga ahwanye n’ibyaha bakoze.
Muri aba bantu 53, harimo abagabo 44 n’abagore icyenda.
Nk’uko bigaragara kuri uru rutonde, ruswa nto yatanzwe ihwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri, mu gihe uwanyereje amafaranga menshi ari umukozi wa Banki ya Kigali, BK, wanyereje amafaranga y’u Rwanda miliyoni 123.
Uyu mukozi wa BK yahawe igihano gikomeye kuko uretse kuba baramukatiye gufungwa imyaka irindwi, yanaciwe ihazabu irenga miliyoni 240 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu bandi bagaragara ko banyereje amafaranga menshi, ni umukozi wa Tigo Ishami rya Huye, wanyereje amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 58, wakatiwe gufungwa imyaka itatu no gutanga ihazabu ya miliyoni zirenga 116 z’amafaranga.
Kuri uru rutonde kandi hagaragara umupolisi wakiriye indonke y’amafaranga ibihumbi bitatu, ahanishwa gufungwa imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi 15 ndetse n’umumotari wahamijwe gutanga indonke y’amafaranga ibihumbi bibiri, ahanishwa gufungwa imyaka itanu n’ukwezi kumwe, n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi bitandatu.
Hari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari wahamijwe icyaha cyo gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, ahanishwa gufungwa imyaka irindwi n’ihazabu ya miliyoni ebyiri.
Mu guhangana n’ikibazo cya ruswa, Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba zikomeye zirimo no gutangaza mu ruhame amazina y’abahamwe n’ibi byaha.
Raporo iheruka yasohowe n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane, Transparency International, yashyize u Rwanda ku mwanya wa kane muri Afurika n’uwa mbere mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba mu kurwanya ruswa.



















TANGA IGITEKEREZO