Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 22 Werurwe 2019, nibwo Mukakarangwa Francesca yatawe muri yombi aho ubu afungiye kuri Station ya Police Kicukiro.
Hari amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Mukakarangwa yari yarashinze ikigo cy’ubucuruzi mu izina rya musaza we, bagatsindira amasoko muri SACCO hafi ya zose mu gihugu yo gutanga ibikoresho byo mu biro birimo impapuro.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Mbabazi Modeste, yemeje itabwa muri yombi rya Mukakarangwa.
Ati “Yafashwe ari gukurikiranwa n’Ubugenzacyaha ku byaha akekwaho byo gufata ibyemezo bishingiye ku itonesha n’icyenewabo.”
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative, Prof Harerimana Jean Bosco, yirinze kugira icyo avuga kuri iyi nkuru, ashimangira ko bakiri kubikurikiranya.



















TANGA IGITEKEREZO