00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi mushya wa MTN yatumwe kurinda ubukungu bw’ikigo no guhangana n’abakeba

Yanditswe na

Rabbi Malo Umucunguzi

Kuya 29 August 2015 saa 07:45
Yasuwe :

Umuyobozi mushya wa sosiyete MTN Rwanda, Gunter Engling, yakiriwe ku mugaragaro n’abayobozi basanzwe muri icyo kigo n’abafatanyabikorwa b’imena, bamuha ingabo yo kurinda ubukungu bw’icyo kigo n’icumu nk’ikimenyetso cyo guhangana n’abakeba ngo iyo sosiyete igume ku isonga mu gutanga serivisi z’itumanaho.

Ni ibirori byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 27 Kanama, byitabirwa n’abayobozi mu nzego zinyuranye zirimo iza Leta, abikorera n’abakozi ba MTN Rwanda.

Yakira Umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda, Norman Munyampundu, umuyobozi mukuru muri MTN, yamushyikirije impano zitandukanye zirimo ingabo n’icumu, ati “Iyi ni ingabo yo kurinda ubukungu bwa MTN, iri ni icumu risobanura guhangana n’abakeba.”

Umuyobozi mushya wa MTN Rwanda, Gunter Engling, yavuze ko yishimiye uburyo we n’umugore we Christine bakiriwe mu Rwanda, nyuma y’ibyumweru bine bahamaze.

Umuyobozi wa MTN n'umugore we bahawe Impano z'ubugeni bugaragaza agacuma ndetse n'icyansi

Gunter umaze muri MTN imyaka igera kuri 13, akaba impuguke mu by’imari, yavuze ko yasanze u Rwanda ari igihugu cyiza, gifite abantu beza kandi kirangwa n’isuku, anashimira MTN yamutumye kuyihagararira.

Yagize ati “Ndashimira umwanya MTN yampaye mu rwego rwo kwagura ubumenyi bwanjye mu miyoboborere.”

Yakomeje kandi avuga ko icyo ashyize imbere nk’umuyobozi, ari ugukomeza kubaka icyerekezo cya MTN, nk’ikigo gishyize imbere gufasha abakiliya bacyo.

Yagize ati “Tuzakomeza kwagura ibintu bibyara amafaranga, tuzakomeza kubaka Mobile Money, tureba serivisi nshya zigezweho dushobora kuzana…turifuza kureba uburyo twasubiza ibyifuzo byanyu byose.”

Uyu muyobozi yijeje ko MTN izakomeza gushyira ingufu mu kubaka umubano wabo n’abakiriya.

MTN iheruka guhuza uburyo bwo kohererazanya amafaranga na Western Union, MTN Uganda n’izindi serivisi zinyuranye, hagamjwe korohereza abakoresha MTN mu buryo bwo guhererekanya amafaranga no ku rwego mpuzamahanga.

Ibirori byo kwakira umuyobozi mushya wa MTN byarimo na tombola, aho umukiliya umwe yatsindite itike y’indege yo kujya i Dubai, abandi batombora ibikoresho binyuranye, nka Ambasaderi wa Tanzania mu Rwanda watomboye telefoni igezweho ya BlackBerry Passport.

Gunter Engling aheruka kugirwa umuyobozi mukuru wa MTN Rwanda asimbuye Ebenezer Asante wagizwe umuyobozi wa MTN muri Ghana.

Umuyobozi wa MTN yanahawe impano z'ubugeni bugaragaza umuco nyarwanda
Yakira Umuyobozi mukuru muri MTN Rwanda, Norman Munyampundu
Umuyobozi mushya wa sosiyete MTN Rwanda, Gunter Engling yashimye urugwiro yakiranywe
Uwo muhango wari witabiriwe n'abafatanyabikorwa barimo abikorera ndetse na bimwe mu bigo bya Leta
Hari hari n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages