00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi mushya wa REG, Ron Weiss yatangiye imirimo

Yanditswe na Mugabo Jean d’Amour
Kuya 24 May 2017 saa 10:26
Yasuwe :

Ron Weiss, Umunya-Israel uherutse kugirwa Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) yatangiye imirimo mishya nyuma y’ihererekanyabubasha ryakozwe kuri uyu wa Gatatu hagati ye n’uwo asimbuye Mugiraneza Jean Bosco.

Weiss yahawe izi nshingano n’inama y’ubutegetsi ya REG mu cyumweru gishize, asimbura kuri uwo mwanya Mugiraneza wawugezeho muri Nyakanga 2014 nyuma gato y’amavugurura yatumye EWSA igabanywamo ibigo bibiri ari byo REG ishinzwe ingufu na WASAC ishinzwe amazi.

Mu muhango wabereye ku biro bya REG, Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya REG, Prof. Mbonye Manasseh yashimiye Mugiraneza ku kuba yarateje imbere REG bikanagaragarira mu bihembo yahawe n’ibyo yahesheje ikigo muri Afurika yose n’Afurika y’Uburasirazuba, anaha ikaze umuyobozi mushya amwizeza ubufatanye mu nshingano yahawe.

Prof. Mbonye yagize ati “REG yageze kuri byinshi mu gihe cy’imyaka itatu imaze iyobowe n’umuyobozi ucyuye igihe akaba ayisize ahantu heza ugereranyije n’aho yayisanze. Twizeye ko umuyobozi mushya azarushaho guteza imbere ikigo kuko afite ubunararibonye mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi.”

Weiss afite uburambe bw’imyaka 27 mu birebana n’ingufu z’amashanyarazi, akaba yari asanzwe uri Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu muri Israel (Israel Electric Corporation), ikigo gisanzwe gifitanye ubufatanye na REG ndetse kikaba kimaze igihe gikorera u Rwanda igishushanyo mbonera ku kongera no gukwirakwiza amashanyarazi ( Power System Masterplan) kizatangazwa mu mezi make ari imbere nk’uko Mugiraneza yabitangaje.

Mu Kinyarwanda gike mbere y’uko akomeza ijambo rye mu Cyongereza, Weiss yagize ati “Banyarwanda Banyarwandakazi, biranshimishije gufatanya namwe mu rwego rwo gukwirakwiza amashanyarazi muri Afurika muri rusange ariko cyane cyane mu Rwanda.”

Weiss yahamije ko azita ku ishyirwa mu bikorwa cy’icyerekezo cy’igihugu mu rwego rw’ingufu z’amashanyarazi ahereye ku Cyerekezo 2020, Icyerekezo 2050 na Gahunda y’Imbaturabukungu ya kabiri (EDPRS2).

Ati “Kuri bagenzi banjye abakozi ba REG n’ibigo biyishamikiyeho, mureke tuzinge amashati dukore cyane kuko ubukungu bw’iki gihugu bushingiye ku kazi dukora nka REG. Nzanye uburambe bw’imyaka 27 mu rwego rw’ingufu harimo kuzongera no kuzikwirakwiza. Nshyize imbere gukora cyane kandi sinzihanganira ukudakorera mu mucyo no kudatanga umusaruro. Mureke dufatanye twongere umuriro, tugeze ku baturage umuriro uhagije kandi wizewe.”

Mugiraneza yavuze ko mu myaka itatu ishize abaturage bagerwaho n’umuriro bavuye kuri 21% bakaba bageze kuri 32% naho ubwinshi bw’umuriro bukava kuri megawati 100 zikagera kuri 208. Yongeyeho ko nubwo hari intambwe yatewe, REG igifite akazi gakomeye kuko itarageza nibura kimwe cya kabiri ku ntego leta yihaye mu kongera no gukwirakwiza amashanyarazi.

Leta y’u Rwanda yiyemeje kongera umuriro ukagera kuri megawati 563 no kuwugeza ku Banyarwanda 70% bitarenze umwaka wa 2018.

Mugiraneza Jean Bosco wari umaze imyaka itatu ku buyobozi bwa REG
Ron Weiss mu muhango w'ihererekanyabubasha na Mugiraneza Jean Bocsco
Weiss yahamije ko azita ku ishyirwa mu bikorwa cy’icyerekezo cy’igihugu mu rwego rw’ingufu z’amashanyarazi ahereye ku Cyerekezo 2020
Mugiraneza yavuze ko mu myaka itatu ishize abaturage bagerwaho n’umuriro bavuye kuri 21% bakaba bageze kuri 32%

Amafoto: Luqman Mahoro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages