Kuri uyu wa Gatandatu Nalule yimitswe ku mwanya wa Perezida wa Rotary Club Kigali-Virunga mu mwaka wa 2018/19, asimbuye Umudage Thomas Konitzer, wari uwumazeho umwaka.
Uyu muhango wabanjirijwe no kwakira abanyamuryango bashya barimo; Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Adamu Onoze Shuaibu no gushimira abanyamuryango n’abandi bakoze ibikorwa bitandukanye by’ubugiraneza biranga uyu mu muryango.
Abanyamuryango ba Rotary Club Kigali-Virunga, basabye umuyobozi wabo mushya gukomeza imishinga yatangijwe igamije kuzamura no guhindura imibereho y’abanyarwanda.
Ambasaderi Adamu Onoze, wavuze ko yinjiye muri Rotary Club nyuma yo gusobanurirwa ibikorwa byayo akabishima, yasabye umuyobozi mushya gushingira ku bikorwa by’abo asimbuye.
Yagize ati “Ntacike intege kuko ahahise uhashingiraho ukora ibyiza. Icyo mutegerejeho ni ugukora byinshi bigamije kunoza ibikorwa bikora ku buzima bwa benshi cyane cyane abari mu bice by’icyaro ariko kandi no mu mijyi. Niteze ko azakora byinshi yubakiye ku byakozwe n’abo asimbuye”.
Perezida ucyuye igihe wa Rotary Club Kigali-Virunga, Thomas Konitzer, yasabye umuyobozi mushya gukomeza imishinga yatangijwe.
Yagize ati “Kuri njye, icyihutirwa yakora ni imishinga yacu. Iyo mvuze iyo mishinga, mba mvuga imishinga y’uburezi, imishinga yo guteza imbere ishoramari n’indi nk’iyo. Ndakeka icyo aricyo gikenewe cyane.”
Saudah Nalule usanzwe ari umucuruzikazi, yashimiye uwo asimbuye ku bwitange n’umuhate yagaragaje avuga ko nubwo acyuye igihe, agikeneye ko amuba hafi kugira ngo umuryango ukomeze kugera kuri byinshi kandi bikora ku buzima bw’abaturage.
Yagize ati “Abanyamuryango bitege ko tugiye gukora imishinga yo guhindura ubuzima bw’abaturage bacu, b’igihugu cyacu. Imishinga tuzakoza, izibanda kuri ibyo bice birimo uburezi, mu buzima bw’abana bato, urubyiruko kuko urubyiruko ni icyiciro twibandaho cyane bitewe n’uko ari bo ejo hazaza hacu”.
Ubuyobozi bwa Rotary Club Kigali-Virunga, bwashimiye kandi Umuyobozi w’ishuri rya Lycée Notre Dame de Citeaux, Sr Hélène Nayituriki, umaze imyaka isaga 40 mu burezi, nk’umwe mu baranzwe n’ibikorwa byo gufasha abantu bari mu kaga n’abababaye.
Sr Nayituriki wahawe urupapuro rw’ishimwe na sheki ya 200 000 Frw, yagize uruhare mu kurokora abagera ku 100 muri Jenoside yakorewe abatutsi. Yashimye Rotary Club ku kuba yahaye agaciro ibikorwa yakoze nubwo yabikoze atagamije kuzahabwa ibihembo.
Yagize ati “Kuri njye, ni ibintu bitangaje kuko sinigeze mbitekereza mu buzima, sinigeze nanabirota [..] ntibisanzwe ko abarezi bahabwa ishimwe nk’iri, akenshi ntibinavugwa ariko noneho kubona bituruka ahantu bidahuriye n’uburezi ndagira ngo mbabwire ko byankoze ku mutima.”
Rotary International yashingiwe mu Mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku wa 23 Gashyantare 1905. Ifite abanyamuryango barenga miliyoni 1,2 babarirwa mu ma Rotary Clubs 34, 000 ku Isi.
Abanyamuryango bayo ni abantu baba bafite umwuga ubatunze kandi bafite umutima wo gufasha, aho bagira uruhare mu bikorwa bigamije guhangana n’ibibazo Isi ifite muri iki gihe, birimo indwara z’ibyorezo, inzara, ubukene, kubura amazi meza n’ibindi.
Bimwe mu bikorwa uyu muryango ukora mu Rwanda harimo gutera ibiti, gutanga ibigega by’amazi, yatanze asaga miliyoni 5$ yifashishijwe mu kubaka isomero rya Kigali, umushinga wo gukura no gufasha abana bo mu muhanda watwaye ibihumbi 29$, hari kandi ibihumbi 80 $ yifashishijwe mu kubakira amacumbi imfubyi n’iyindi mishinga.
Hari indi mishinga itararangira n’iteganyijwe irimo; kubaka ikigo nderabuzima cya Kimironko umaze gutwara asaga 4 200 $, kubaka agace k’ubucuruzi ka Rubengera umaze gutwara asaga ibihumbi 95 $, uwo gufasha abakeneye ubufasha bwihuse mu burezi umaze gutwara asaga ibihumbi 65$, uwo kubaka ikigo cy’amahoro (Rwanda Peace Center), uzatwara asaga ibihumbi 70$ n’indi.



















TANGA IGITEKEREZO