Rimwe na rimwe mu mihigo usanga abayobozi batanga raporo igaragaza imibare yerekana ko ibyo bakoze biri hejuru ariko ugasanga idahura n’imibare nyakuri y’ibyakozwe .
Mu nama yahuje abakozi b’Akarere ka Nyamasheke kuri iki Cyumweru ubwo bamurikaga ibyo bagezeho ndetse banahiga ibyo bazakora mu muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, Minisitiri Judith Uwizeye yabasabye kwirinda gutanga raporo zitekinitse.
Yagize ati "Uko utekinitse imibare ku mudugudu, Umudugudu ugahereza Akagali, akagenda agahereza Umurenge, Umurenge nawo ugahereza Akarere, Akarere nako kagahereza Minisitiri w’Intebe nawe agahereza Perezida wa Repulika, murumva uburemere bwicyo kintu. "
"Ibyo byarangiza ndetse bikica igenamigambi ry’Igihugu. Iyo ukoze ibyo ngibwo uba utanze uburozi rwose bukomeye cyane, ntabwo nabwita ‘acide’ ahubwo ni uburozi bugenda bwica umuntu gake gake."
Yasabye abayobozi gutanga raporo nyayo, kuko "niba ufite abantu bafite amavunja tabaza baze bagufashe kuko kuvugisha ukuri ntacyo bitwaye", anabibutsa ko kubeshya bihanirwa n’amategeko.
Mu kwesa imihigo y’umwaka ushize wa 2016/17, Akarere ka Nyamasheke kabaye aka 11 n’amanota 79.1%.



















TANGA IGITEKEREZO