Amakuru agera kuri IGIHE ni uko uyu muyobozi w’akarere yeguye ku mpamvu ze bwite.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose, yemereye IGIHE ko nawe yumvise ayo makuru ariko ko atarabona ibaruwa y’ubwegure bwa Udahemuka.
Twagerageje kuvugana n’Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi ngo tumenye neza iby’ubwo bwegure ariko ntiyafata telefone kimwe na nyir’ubwite Udahemuka ntiyitabaga.
Udahemuka Aimable yari Meya wa Kamonyi kuva muri Gashyantare 2016.
Turacyakurikirana iyi nkuru...



















TANGA IGITEKEREZO