Nyuma y’aho bigaragariye ko inzu ye yayubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko, Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Nzeyimana Oscar, yategetswe kwisenyera inzu ye yari iherereye mu Mudugudu wa Mulindi, Akagari ka Ruganda mu Murenge wa Kamembe, mu gace bakunze kwita “Akadashya” mu Karere ka Rusizi.
Nk’uko tubikesha ikigo cy’igihugu gishinzwe itangazamakuru, inzu ya Meya Nzeyimana Oscar yasenywe ni iy’ubucuruzi yari iherereye ku ruhande rw’ibumoso uva mu Mujyi wa Kamembe werekeza I Kigali bugufi na gare nkuru ya Rusizi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu yasenyewe mu maso y’abaturage batari bacye bo muri aka Karere bari bahuruye.
Asubiza ku isenywa ry’iyi nzu, Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Kabahizi Celestin, avuga ko kwisenyera ari icyemezo cya Meya Nzeyimana Oscar kuko ngo inzu ye yabaruwe mu zigomba kuzasenywa kuko yari yegereye cyane umuhanda.
Mu nama ubuyobozi bw’Intara y’iburengerazuba bwagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi mu kwezi gushize, amakuru dufite ni uko Umuyobozi w’aka Karere Nzeyimana Oscar yari yasabwe gufata iya mbere agatanga urugero rwiza mu baturage asenya iyi nzu we ubwe.
Hagati aho ariko, abaturage bo mu Karere ka Rusizi ntibahishiriye ko banyuzwe no kubona umuyobozi wabo nawe asabwa n’inzego zimukuriye gutanga urugero rwo kutanyuranya n’amategeko nk’umuyobozi.
Hejuru ku ifoto: Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wasenyewe nyuma yo kubaka mu buryo bunyuranye n’amategeko. (Credits: Rusizi District)



















TANGA IGITEKEREZO