Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu amakuru abyutse yabaye kimomo ko Umuyobozi w’Ibitaro bya Kabgayi, Dr Cassien Ndahayo yirukanwe ku mirimo ye bitewe n’isuku nke irangwa muri ibi bitaro. Ibi bije nyuma y’aho tariki ya 30 Mata 2014, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange, Dr Anitha Asiimwe agiriye uruzinduko rw’akazi muri ibi bitaro akanenga bidasubirwaho isuku nke, aho ngo uburyo imisarane ifatwa bidakwiriye ahantu habungabungirwa ubuzima bw’abantu.
Tuvugana na Dr Cassien kuri telefoni ngo tumenye impamo y’ayo makuru, yabanje kutubwira ko yakiriye ibarwa ya minisiteri y’ubuzima, ariko ngo akaba ataramenya impamvu yakuwe ku buyobozi bw’ ibyo bitaro. Gusa yongeyeho ko atirukanwe ahubwo yahinduriwe imirimo.
Tumubajije icyo ibaruwa yandikiwe isobanura, yagize ati: “Sindamenya impamvu y’ibi, gusa nahinduriwe imirimo, noherejwe gukorera mu bitaro bya Ruli, ntabwo nzaba ndi umuyobozi, nzakora nk’umuganga usanzwe, niwo mwuga wanjye”.
Nathan Mugume, ushinzwe itangazamakuru muri Minisiteri y’Ubuzima nawe yemeje iby’aya makuru y’iyirukanwa rya Dr Cassien ku buyobozi bw’ibitaro bya Kabgayi; yatwandikiye ubutumwa bugufi tugiye kubasubiriramo uko bwakabaye:
“Yes (yego), nibyo ni ukubera kutubahiriza inshingano ze ku bijyanye na gahunda na policy (politiki) za minisante (Minisiteri y’Ubuzima) cyane cyane mu bitaro hagamijwe gutanga ubuvuzi bw’ibanze na serivisi zinoze ku muturage”.
Haguma Alphonse, Umuyobozi wa sosiyete Gitarama Cleaning Services ishinzwe gukora isuku muri ibi bitaro bya Kabgayi avuga ko n’ubwo isuku yo muri ibi bitaro igoranye cyane kuyuzuza kubera ikibazo cy’amazi make, ngo bagerageza kurangiza inshingano zabo.
Ati: “N’ubwo nta byera ngo de, ariko isuku twayikoraga neza, kandi ibyo twari dushinzwe gukora byose twabikoraga”.
Mu gusobanura uburyo barangizaga inshingano zabo kandi hataboneka amazi ahagije muri ibi bitaro, Haguma yavuze ko bakubitaga hirya no hino ndetse n’ibitaro bikabafasha, bakabasha gusukura.
Haguma Alphonse avuga kandi ko serivisi baha ibitaro bya Kabgayi zishimwa, ndetse ko n’abaganga bayoboye ibitaro mbere ya Dr Cassien bashimaga cyane imikorere ya sosiyete Gitarama Cleaning Services.
Zimwe mu nshingano za Minisiteri y’Ubuzima harimo no gucyaha abatanoza serivisi cyane cyane izijyanye n’ubuzima bw’abaturage bikaba atari ubwa mbere umuyobozi w’ibitaro akubiswe akanyafu, kuko muri Mutarama 2014 uwari Umuyobozi w’Ibitaro bya Rwamagana nawe yahagaritswe ku mirimo ye kubera isuku nke mu bitaro yari abereye umuyobozi.
Iyi minisiteri kandi ntihana gusa kuko umunsi Dr Anita Asiimwe asura Ibitaro bya Kabgayi, yanasuye Ibitaro bya Muhororo biherereye mu Karere ka Ngororero mu Murenge wa Gatumba, abashimira serivisi nziza baha abaturage nk’uko amakuru ari ku rubuga rw’iyi minisiteri abigaragaza.



















TANGA IGITEKEREZO