00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya BK yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 23 January 2017 saa 11:06
Yasuwe :

Marc Holtzman usanzwe ari Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki ya Kigali, BK, yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda avuga ko bwashibutse ku rugwiro yasanganye abanyarwanda b’ingeri zose.

Uyu muhango wabereye mu Karere ka Nyarugenge uyoborwa na Meya Kayisiime Nzaramba n’Umuyobozi ushinzwe serivisi zijyanye n’abenegihugu mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe abinjira n’abasohoka, Rusanganwa Jean Damascene.

Usibye Holtzman wari umaze imyaka 10 akorera mu Rwanda, undi wabuhawe ni n’umunye-Congo, Kakusa Matata.

Holtzman usanzwe afite inkomoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko icyamuteye gusaba kuba umunyarwanda wemewe n’amategeko ari uburyo yakiriwe neza n’abanyarwanda n’ubuyobozi muri rusange.

Yavuze ko azakomeza gutanga umusanzu we mu guteza imbere u Rwanda binyuze muri BK aho intego ihari ari ukuyigira Ikigo cy’itegererezo mu bijyanye n’imari mu karere.

Marc Holtzman w’imyaka 56 yagizwe umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Banki ya Kigali mu mpera za 2015 gusa yari asanzwe ari umwe mu bayobozi umunani bagize inama y’ubutegetsi.

Marc Holtzman ashyikirizwa icyemezo cy’uko ari umunyarwanda
Urugwiro yasanganye abanyarwanda ni kimwe mu byatumye asaba kuba umwe muri bo
Marc Holtzman aganira n'itangazamakuru
Abayobozi batandukanye bari baherekeje Marc Holtzman ubwo yahabwaga ubwenegihugu. Barimo Francis Gatare (ku ruhande iburyo) uyobora RDB na Dr Diane Karusisi (uwa kabiri iburyo) uyobora BK

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages