00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi w’ishuri ari muri 15 bafatanywe amafaranga asaga miliyoni 26 y’amahimbano

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 15 July 2015 saa 04:41
Yasuwe :

Kuri sitasiyo ya polisi ya Kicukiro, hacumbikiwe abantu 15 barimo Umuyobozi w’ishuri ry’Uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE) bakurikiranyweho gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano asaga miliyoni 26 y’amanyarwanda.

Abo bose bagiye bakorera ibyaha mu ntara zinyuranye, ndetse no mu Mujyi wa Kigali, bamwe muri bo bakaba bemera icyaha ariko bakavuga ko batari babizi.

Muganwa Xavier, umwarimu akaba n’umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Rukira ho mu Karere ka Huye, yafatanywe amayero (Amafaranga akoreshwa ku mugabane w’u Burayi) y’amiganano.

Avuga ko mu mwaka w’2012 yabwiwe n’abantu ko bamuha amafaranga menshi akoreshwa hanze, hanyuma akabavunjira akabaha amanyarwanda.

Aba bagikekwa bose bafatiwe mu bice bitandukanye by'u Rwanda

Akimara kumva inyungu yabigiriramo, yagiye kuguza muri SACCO kugira ngo abone ayo ashore kuri abo bantu, gusa ngo ntiyari azi ko ayo bamuha ari amiganano, ari na yo mpamvu aho abimenyeye yatangiye gushakisha uburyo yamuvaho kandi ntahombe ayo yashoye.

Ati:“nafatiwe amafaranga y’amayero…yari amafaranga ibihumbi 25 uretse ko mu kubara basanze haburamo inoti ebyiri, sinari nzi ko ari amahimbano.”
Avuga ko yasabye amafaranga miliyoni enye muri SACCO zo guha abamuhaye amayero, akazayishyura mu myaka itanu kugeza muri 2017.Uyu akaba yarafatanywe n’abandi batanu bafatanyaga harimo n’umumotari.

Atanga ubutumwa ko abantu bareka gushaka kubona inyungu z’ikirenga kuko bigira ingaruka mbi, akavuga ko na we byamuteranyije n’umugore we ubu bakaba batavuga rumwe.

Undi ni Ndutiye Salomon ukomoka mu Karere ka Kirehe, Intara y’Iburasirazuba, ukurikiranyweho gutunga amafaranga ibihumbi 8 700 by’amadolari avuga ko yashutswe n’umuntu ugishakishwa, akamuha amafaranga yagombaga kujya aha abo yishyikiraho ku giciro gito bo bakivunjishiriza.

Yari yumvikanye n’uwo bagombaga gukorana, ko ayo azajya yunguka bazajya bagabanamo kabiri, yafata ibihumbi 100 umwe agatwara ibihumbi 50. Uwo Salomon akaba yarafatiwe i Kayonza ataratanga amadolari na make.

Bategereje ko dosiye zabo zuzuzwa bagashyikirizwa Pariki

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CSP Celestin Twahirwa avuga ko uyu mugambi uhuriyemo abantu benshi ari na yo mpamvu hagikomeje iperereza ngo harebwe niba nta bandi bakoranaga na bo.

Ati:” Iki ni icyaha cyo gukwirakwiza amafaranga y’amahimbano, buriya bari mu byiciro bigeze nko kuri bine, bagiye bafatanya icyaha ku buryo butandukanye, hari abagikoreye mu Ntara y’Amajyepfo bagera kuri batandatu…iperereza rirakomeza tumenye aho bayakomoye”.

Twahirwa ashimira abaturage batanze amakuru yatumye aba bantu bafatwa, ariko asaba abanyarwanda kuba maso cyane cyane abayahabwa baba abakora ubucuruzi bw’amafaranga, baba n’abavunjisha kuko hari ibyuma bigaragaza niba amafaranga ari mazima cyangwa ari amahimbano.

Amafaranga yafashwe yose ni amayero ibihumbi 24 800, amadolari ibihumbi 7 800 n’amanyarwanda ibihumbi 310.

Igika cya mbere cy’Ingingo ya 603 y’Itegeko Ngenga rishyiraho Igitabo cy’Amategeko ahana kigira iti “Umuntu wese wihesheje cyangwa wakiriye abizi amafaranga y’ibiceri cyangwa y’inoti yavuzwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga akanayakwiza mu bandi, nubwo ataba umwe mu bakoze ayo mafaranga cyangwa abayinjije mu gihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe (1) kugeza ku myaka itatu (3)."

Igika cya kabiri cy’iyo ngingo kigira kiti "Umuntu wese wahawe amafaranga y’ibiceri, y’inoti cyangwa impapuro zifite agaciro k’amafaranga, bikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, byiganywe cyangwa byahinduwe akabitwara yibwira ko bidafite inenge ariko aho ayimenyeye akabikwiza mu bandi, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2).”


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages