Ubwo yari mu muhango wo guha inshingano, umuyobozi mushya wa Paruwase ya Runda, umuvugizi w’Itorero rya ADEPR mu Rwanda, Rev Pasiteri Sibomana Jean, yabwiye abakirisitu ko bakwiye kwirinda abahanuzi b’ibinyoma bahanura amakuba ku Rwanda, kandi bakirinda kujya gusengera mu byumba by’amasengesho bitazwi n’ubuyobozi.
Rev Past Sibomana yavuze ko abo bahanuzi binjira mu byumba by’amasengesho, abashumba, abakuru b’itorero ndetse n’ababwirizabutumwa badahari bagahanura ubuhanuzi bukura abantu umutima.
Yagize ati "Nta cyumba kigomba kubaho kitazwi n’itorero, nta cyumba kigomba kubaho kitarashyizweho n’itorero, nta cyumba kigomba kubaho kidafite umuyobozi washyizweho n’itorero. Ubwo ni uburyo bwiza bwo kugira ngo dukumire kandi tunarinde abakirisitu bacu kujyanwa n’ubuhanuzi bw’ibiyoma bugenda buca abantu intege hanze aha ngaha bahanura bavuga bati intambara irabaye ku itariki iyi niyi , ese ababahanuriye amatariki ko yageze iyo ntambara hari iyabaye muri iki gihugu cy’ u Rwanda?"
Pasiteri Sibomana yakomeje avuga ko aba bahanuzi icyo bagamije ari ugukura abantu umutima, dore ko ngo iyo bamaze guhanura bahita bahaguruka bagataha , ntihagire uwongera kubaca iryera.
Ati ‘Ni abantu bashaka gukura abantu umutima , ndetse bamwe bakababwira bati nimuhunge, ahantu hari umutekano muzahungira ni mu gihugu iki niki, mwumve namwe haba hari izindi mbaraga ziri inyuma yabo zigenda zibasunikira kugira ngo bashishikarize abandi kuva ku butaka bwa gakondo bwa kavukire yabo.’
Abakirisitu barasabwa gutungira agatoki ubuyobozi bene abo bahanuzi
Yakomeje avuga ko abakirisitu bakwiye kujya batungira agatoki abashumba babo, kugira ngo nibasanga bene uwo muhanuzi ari uwo muri ADEPR ahugurwe.
Ati "Ubwo hari ikigamijwe kiba gihari umuntu atamenya ariko turagira ngo tubasabe mwirinde bene abo bantu kandi nushoboye kubumva cyangwa se kubamenya mwajya mutungira agatoki umushumba w’itorero kugira ngo niba ari umukirisitu w’itorero rya ADEPR ubarizwa muri paruwase iyi niyi, ubarizwa ku mudugudu uyu n’uyu, wa mushumba amuhamagare yicarane nawe amuhugure. Kandi abantu turoroshye, cyane cyane abapantekote turamiragura ugasanga ibintu tubyubatseho ukagenda mu kigare cy’uwo muntu, ntabwo ibyo ngibyo aribyo rero mureke twirinde"
Umuvugizi w’Itorero rya ADEPR kandi yavuze ko abakirisitu nibasanga umuhanuzu nkuyu ari uwo mu rindi torero, bazajya babimenyesha ubuyobozi bw’iryo torero abarizwamo, mu rwego rwo kwirinda igishobora gukura umutima abakirisitu.



















TANGA IGITEKEREZO