00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda arugereranya na Lionel Messi

Yanditswe na Herve Ugirumukunda
Kuya 2 November 2017 saa 11:58
Yasuwe :

Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, Yasser El-Gammal, ahamya ko u Rwanda rumeze nk’umukinnyi w’icyamamare Lionel Messi kubera uko ruhora rutera imbere rudasubira inyuma, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu mugabo ufite ubwenegihugu bwa Misiri na Canada, yabivuze u Rwanda rumaze kuza ku mwanya wa kabiri muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara no ku wa 41 ku isi nk’igihugu byoroshye gukoreramo ubucuruzi.

El-Gammal yavuze ko yakoze ubusesenguzi agasanga u Rwanda kimwe na Messi ruhora rutera imbere ntirusubire inyuma.

Ati “Bamwe baturuka hasi bakitwara neza ahakomeye, abandi nabo bakava hasi bamara kuzamuka ntibitware neza, Messi ntasubira inyuma. Nkunda uko guhozaho k’u Rwanda, rwakomeje kugendera ku murongo wo gukemura ibitagenda neza.”

Uyu muyobozi watangiye kuyobora Banki y’Isi mu Rwanda muri Gashyantare 2016, yikije ko ubu u Rwanda rusabwa kongera ingufu, kugira ngo rukomeze kuza mu bihugu 50 bya mbere ku isi muri Doing Business.

Atanga nanone urugero ku mupira w’amaguru, ati “Gukina muri Premier League bitandukanye cyane no gukina muri UEFA, ihatana rirushaho gukomera. Nk’uko mwabibonye hari ahantu u Rwanda rwakoze amavugurura rwonyine. Iyo ugitangira hari ibintu byinshi byoroha gukora, noneho uko ukomeza niko bigorana ni byiza ko uko kugorana kutabuza guverinoma y’u Rwanda gukomeza kwesa imihigo.”

Messi ugereranywa n’u Rwanda ni muntu ki?

Lionel Messi, w’imyaka 30 ni umukinnyi ukomoka muri Argentine ukinira ikipe y’icyo gihugu na Barcelona.

Akunda gufatwa nk’umukinnyi mwiza kurusha abandi ku isi naho abafana be bakamufata nk’uw’ibihe byose. Ni we wenyine mu mateka wegukanye Ballon d’Or eshanu, enye yazegukanye yikurikiranya. Yahembwe kandi urukweto rwa zahabu inshuro eshanu, ahesha ibikombe 29 Barcelona birimo umunani bya La Liga, bine bya UEFA Champions League na bitanu bya Copas del Rev.

Uko u Rwanda rwitwaye kuva rwashyirwa muri raporo ya Ease of ‘Doing Business’ Index

Banki y’Isi yatangiye gukora icyegeranyo cya Doing Business muri 2002. Muri 2004 u Rwanda rwazaga mu bihugu byakubititse bidafite ubukungu bufatika hamwe n’u Burundi, Chad, RD Congo, Ghana, Guinea, na Togo.

Muri 2008 ubwo u Rwanda rwaje ku mwanya wa 150 ku isi mu bihugu 171. Rwahise rukora amavugurura menshi mu korohereza ishoramari nuko mu 2010 ruba u Rwanda 70 ku isi, mu 2011 ruba urwa 58 n’urwa kane muri Afurika.

Muri 2012 u Rwanda rwari cyo gihugu cya Gatatu muri Afurika cyorohereje ishoramari ruri ku mwanya wa 45 ku isi, Mauritius ari iya mbere ikurikiwe na Afurika y”Epfo.

Naho muri Doing Business 2013 igihugu cyasubiye inyuma ku isi kiza ku mwanya wa 52 mu bihugu 185 nanone rukurikira Mauritius na Afurika y’Epfo.
Mu 2014 rwahigitse Afurika y’Epfo ku mwanya wa kabiri muri Afurika, ku isi ruza ku mwanya wa 32 ruzamutseho imyanya 20 yose. Mu 2015 rwasubiye inyuma ku mwanya wa 46 mu bihugu 189, no ku wa Gatatu muri Afurika ruhigamira Afurika y’Epfo na Mauritius.

Mu 2016 u Rwanda rwagarutse inyuma ku mwanya wa 62 naho mu 2017 ruza ku mwanya wa 56 ruba urwa kabiri muri Afurika inyuma ya Mauritus nanone.
Doing Business 2018 yo yashyize u Rwanda ku mwanya wa kabiri muri Afurika n’uwa 41 ku isi.

Clare Akamanzi, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, yemera ko igihugu cya Mauritius kimaze imyaka myinshi kibuza u Rwanda kuza ku mwanya wa mbere muri Afurika, ariko ubu noneho niho ingufu zigiye gushyirwa ku buryo mu cyegeranyo gitaha bishoboka ko nta kindi gihugu kizitambika u Rwanda mu koroshya ubucuruzi.

Yassel el Gammal na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Munyeshyaka Vincent
Umuyobozi wa Banki y'Isi mu Rwanda, Yassel el Gammal; Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent n'Umuyobozi w'Ikigo cy'Iterambere(RDB), Clare Akamanzi ubwo hatangazwaga raporo ya Doing Business 2018

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages