Umuyobozi w’Ishami rya Banki y’Isi muri Afurika Dr.Louis Rene Peter uri mu ruzinduko mu Rwanda, yashimye impinduramatwara ziteza imbere abaturage, asezeranya gukoranira hafi n’igihugu ngo kigere ku ntego cyiyemeje.
Dr. Larose uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu, yashimye cyane gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri (EDPRSII).
Yavuze ko iyi gahunda ifite intego yo kugabanya ubukene ikabusigara mu nsi ya 20%, no guhanga imirimo mishya iri hejuru y’ibihumbi 200 buri mwaka n’ibindi bikorwa bizazanira igihugu iterambere rikomeye.
Yagize ati “Ndabizi ko gushyira mu bikorwa iyi gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri bikeneye ubushobozi bwinshi ariko tuzakomeza gukoranira hafi.”
Uru ruzinduko ruri mu rwego rwo kuganira n’igihugu ibibazo bibangamiye iterambere no gusuzuma imibanire y’u Rwanda na Banki y’Isi, avuga ko kimwe n’u Rwanda, kumva ibibazo ibihugu bya Afurika bifite, bisaba kwigerera ku muzi wabyo.
Yagize ati “Kugira ngo twumve neza ibibazo bibangamiye iterambere ry’igihugu cya Afurika, tugomba kwigerera hasi, tugakora igenzura rifatika, tukabona uko dushyiraho ingamba zirukana burundu izi mbogamizi.”
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Amb. Claver Gatete ashima uruhare rwa Banki y’Isi mu iterambere ry’u Rwanda ariko agasaba ko iyi Banki yahindura uburyo itangamo inkunga, ikarenga gufasha ibihugu ahubwo ikaba yagera no mu bikorera.
Ikindi Minisitiri Gatete yasabye uyu muyobozi, ni ukongera ubufatanye n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, bagafasha cyane cyane ibikorwa remezo by’Umuhora wa Ruguru.
Dr.Larose yemeye ubuvugizi buhaoraho ngo haboneke impinduka mu mikoranire ya Banki y’Isi n’ibihugu ikorana nayo.
Muri iki gihe, Banki y’Isi ifasha iterambere ry’u Rwanda cyane cyane muri EDPRS2. Ifasha mu bikorwa remezo, mu mishinga y’ubuhinzi, mu mashanyarazi, mu miturire iboneye yo mu byaro n’indi mishinga itandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO