Umunyamabanga Mukuru mushya w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU), Houlin Zhao, yasuye ibikorwa u Rwanda rumaze kugeraho mu ikoranabuhanga, ashima ko rufite urubyiruko ruri gukoresha ubumenyi rufite mu gukemura ibibazo bya sosiyete.
Kuri uyu wa mbere, Houlin Zhao yasuye ibikorwa by’ikoranabuhanga mu Rwanda, birimo 4G Innovation Center, ishami rya RDB rishinzwe umutekano w’Ikoranabuhanga na internet (RW-CSIRT), Kaminuza y’Ubushakashatsi mu by’Ikoranabuhanga “Carnegie Mellon University-Rwanda/CMU” na K-Lab.
Uyu muyobozi yerekanye ko ibyo yiboneye bitanga icyizere ko Abanyarwanda bakoresha ikoranabuhanga mu kwishakira ibisubizo.
Kuri K-Lab, Liliane Uwintwali, umwe mu rubyiruko ruhakorera, akaba akuriye sosiyete MAHWI Lt yeretse Umunyamabanga wa ITU umushinga Agro-FIBA yakoze wo korohereza abahinzi kubona amakuru yateza imbere ubuhinzi bwabo bifashishije telefone.
Uwintwali yerekanye ko ikoranabuhanga atari iry’abantu baminuje gusa, kuko umuhinzi ashobora kurebera kuri telefone ye amakuru akeneye akanze umubare runaka, akurikije amakuru akeneye nk’amasoko, inguzanyo za banki, n’andi.
Hamwe n’indi mishinga itandukanye y’urubyiruko yaganiriye na rwo, Houlin Zhao yabwiye itangazamakuru ko ikoranabuhanga ryunguka, kandi rihereye no ku mishinga mito.
Yagize ati "Imishinga iciritse ni ngombwa… Ibihangwa bishya bituruka mu mishinga iciriritse. Ruriya rubyiruko ruzi neza isoko, kandi bakuramo inyungu.”
Yahamagariye abashoramari gushora imari mu bikorwa by’Ikoranabuhanga.
Uretse ibyo bikorwa yasuye, Houlin Zhao yashimye Perezida Kagame na we ko ashishikajwe n’ikoranabuhanga, byongeye akaba yitabira inama zose za ITU ziga ku guteza imbere ikoranabuhanga ku Isi.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Nsengimana Jean Philbert, yagaragaje ko bahisemo ko Umunyamabanga Mukuru mushya wa ITU asura ibyo bikorwa mu kugaragaza ko Afurika ishobora kudakomeza guhanga amaso ibyakozwe n’abandi.
Yagize ati “Twasuye Carnegie Mellon University-Rwanda itanga ubumenyi n’ubushobozi ku rubyiruko kuba babasha guhanga ibyo bikorwa.”
Yakomeje agaragaza ko gusura K-Lab ifasha abafite bwa bumenyi kubushyira mu bikorwa, bashaka iibisubizo by’ibibazo bihari cyangwa se bagahanga ibintu bishobora kubyara inyungu.
Umunyamabanga Mukuru mushya w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ikoranabuhanga mu Itumanaho (ITU), Houlin Zhao yatorewe uyu mwanya kuwa 23 Ukwakira 2014, atangira akazi ke kuwa 1 Mutarama 2015, asura bwa mbere u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO