00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi wa Polisi yasabye abapolisi bo mu Burengerazuba kurangwa n’ubunyamwuga

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 13 January 2015 saa 09:03
Yasuwe :

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda C G. Emmanuel K. Gasana, yasabye abapolisi bakorera mu Ntara y’Uburengerazuba kurushaho kurangwa n’ubunyamwuga kugira ngo buzuze inshingano zabo neza.
Commissioner General (CG) Gasana yahaye aba bapolisi ubu butumwa ubwo yabasuraga aho bakorera mu Turere twa Rubavu, Ngororero ,Nyabihu, Rusizi,Nyamasheke, Rutsiro na Karongi.
Mu ruzinduko rw’iminsi ine (4) CG Gasana yagarutse ku butumwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, (…)

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda C G. Emmanuel K. Gasana, yasabye abapolisi bakorera mu Ntara y’Uburengerazuba kurushaho kurangwa n’ubunyamwuga kugira ngo buzuze inshingano zabo neza.

Commissioner General (CG) Gasana yahaye aba bapolisi ubu butumwa ubwo yabasuraga aho bakorera mu Turere twa Rubavu, Ngororero ,Nyabihu, Rusizi,Nyamasheke, Rutsiro na Karongi.

Mu ruzinduko rw’iminsi ine (4) CG Gasana yagarutse ku butumwa Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yageneye inzego z’umutekano azishimira akazi keza zakoze mu mwaka ushize wa 2014, no kubifuriza umwaka mwiza wa 2015.

Ubu butumwa na none bwasabaga inzego z’umutekano kurushaho gutanga serivisi nziza no kurwanya ibyaha bifite ingaruka mbi ku buzima bw’iguhugu birimo ruswa.

CG Gasana yasabye aba bapolisi kujya buri gihe bahuza ibyo bakora n’intego za Polisi y’u Rwanda zirimo kurinda abaturarwanda n’ibyabo, serivisi nziza no kubahiriza ishyirwa mu bikorwa ry’ amategeko.

Muri urwo ruzinduko kandi, CG Gasana yitabiriye inama y’umutekano y’intara y’Uburengerazuba yayobowe n’umuyobozi wa yo, Caritas Mukandasira, wanashimangiye bimwe ko ruswa, kunyereza no gucunga nabi umutungo bidindiza iterambere, akaba ari yo mpamvu, buri wese afite inshingano zo kubirwanya no gutanga amakuru ku gihe ku ubikora cyangwa ubigiramo uruhare.

CG Gasana yasabye aba bayobozi bari bitabiriye uyo nama, gukomeza ubufatanye n’inzego z’umutekano mu gukumira no kurwanya bene biriya byaha, impanuka, ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu n’ibindi bishobora guhungabanya ituze ry’abantu.

Muri urwo ruzinduko, CG Gasanayaboneyeho umwanya wo kugirana inama n’abayobozi b’inzego z’ibanze z’Akarere ka Nyamasheke, abasaba kurushaho kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibyaha.

Yanagiranye indi n’abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri za moto bazwi nk’abamotari bo mu Karere ka Rusizi, anabatera inkunga ya miliyoni ibyiri z’amafaranga y’u Rwanda, anaganira n’amashyirahamwe abiri y’abakora uyu mwuga bo mu Karere ka Karongi bo abatera inkunga ya moto ebyiri mu rwego rwo kubafasha kwiyubaka.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages