00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi wa REG yatawe muri yombi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 1 September 2015 saa 04:07
Yasuwe :

Jean Bosco Mugiraneza, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu (REG) yatawe muri yombi azira gusuzugura Urwego rw’Umuvunyi, akanga gutanga ibisobanuro ku bibazo bigendanye n’imyirukanire ndetse n’imyinjirize mu kazi abakozi mu buryo budakurikije amategeko.

Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko Jean Bosco Mugiraneza,Umuyobozi wa REG (Rwanda Energy Group) yatawe muri yombi kuri uyu wa 1 Nzeri 2015, nyuma yo kwanga gusubiza ibibazo bishingiye ku bakozi birukanywe n’abinjijwe mu kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Itabwa muri yombi rye ryaturutse ku kuba yaratumijwe n’Urwego rw’Umuvunyi ngo agire amakuru atanga mu rwego rw’iperereza kuri ibyo bibazo, ariko ntiyayatanga, ari na yo mpamvu yongeye gutumizwa kuri uyu wa 1 Nzeri 2015, ahageze na bwo akomeza kubabera ibamba.

Ibyo ngo byatumye, mu bubasha bw’urwo rwego rw’Umuvunyi, Umugenzacyaha ahita amufata, amufunga by’agateganyo mu rwego rwo gukomeza iryo perereza.

Prosper Mubera, ushinzwe Itangazamakuru muri REG yatangarije IGIHE ko ayo makuru ntayo bazi muri icyo kigo, ibi bikaba bisa n’ibyanatangajwe na SP Modeste Mbabazi, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali watangaje ko ayo makuru atari yamugeraho.

Cyanzayire Aloysie, Umuvunyi mukuru yatangarije IGIHE ko ntacyo yavuga ku kibazo cya Mugiraneza bitewe n’aho dosiye igeze, ariko yemeza ko yabimye amakuru ku byo bamubazaga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages