00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuyobozi wa REG yavuye mu gihome

Yanditswe na

Philbert H

Kuya 3 September 2015 saa 09:10
Yasuwe :

Mugiraneza Jean Bosco, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukwirakwiza ingufu (REG) yarekuwe nyuma y’umunsi umwe yari amaze afashwe n’Ubugenzacyaha, azira gusuzugura urwego rw’Umuvunyi.

Jean Pierre Nkurunziza, Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi yatangarije IGIHE ko Mugiraneza yarekuwe nyuma yo kwemera gutanga amakuru yari yanze gutanga.

Yagize ati “Yararekuwe nyuma yo kwemera gutanga amakuru yari yanze gutanga, kuko n’ubundi yari yafashwe mu rwego rwo kumushakaho amakuru. Kuva yemeye kuyatanga rero nta mpamvu yo gukomeza kumufunga.”

Nyuma yo kurekurwa, Mugiraneza yatangaje ko atigeze agira n’umutima wo kwima amakuru Umuvunyi, ko icyabayeho ari ugukemanga abari baje kuyamwaka, bigatuma yandikira amwandikira (Umuvunyi) amubaza niba ari we wabohereje koko, anasobanuza icyo yabatumye nk’uko yabibwiye Izuba-Rirashe.

Ati "Uwayasabaga [amakuru] nasabye Umuvunyi y’uko amuha icyemezo cy’uko yamutumye n’icyo yamutumye. Hagati aho mbona convocation [barampamagaza]. Bampaye convocation bataransubiza. Byose byabaye kuwa mbere.”

Mugiraneza yafashwe ku Itariki ya 1 Nzeri 2015, nyuma yo gutumizwa n’Urwego rw’Umuvunyi ngo atange amakuru ku bibazo byarimo bikorwaho iperereza mu kigo ayoboye, ariko akinangira kuyatanga.

Ibibazo bivugwa yabazwagaho, harimo iby’iyirukanwa n’iyinjizwa mu kazi ry’abakozi mu buryo budakurikije amategeko. Gusa ibi na byo Mugiraneza avuga ko atari byo, kuko mu kigo ayoboye abakozi bahabwa imyanya y’akazi hakurikijwe Itega rya Minisitiri.

Mugiraneza avuga ko kuba yafunguwe ubwabyo bigaragaza ko nta kibazo kigihari

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages