Trévo ni ikinyobwa gikoze mu ruvange rw’imboga n’imbuto nyinshi n’ibindi bimera byaba ibyimeza mu butaka no mu Nyanja, cyangwa se ibisanzwe bihingwa bigera ku 174. Ifite inkomoko muri Oklahoma, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ibi birori byo kwishimira intambwe imaze gutera, mu kugeza ku Banyarwanda iki kinyobwa gikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye byabereye muri Lemigo Hotel, taliki ya 11 Ukuboza byitabiriwe n’abanyamuryango ba Trévo baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, hamwe n’abavuye muri Uganda, Kenya n’ u Burundi.
Umuyobozi wa Trévo ku rwego rw’Isi, MARK STEVENS mu kiganiro yahaye ababyitabiriye hifashishijwe uburyo bw’iyakure (Teleconference), ari muri Amerika, yashimye ibyo Trévo Rwanda imaze kugeraho.
Yatangaje ko uburyo gukora ishoramari mu Rwanda byorohejwe cyane bibafasha abarikora kugera ku ntego zabo.
Ikinyobwa cya Trévo gikoranywe ubuhanga bwo gufasha umuntu mu mibereho ya buri gihe, cyakozwe hashingiwe ku byo umubiri ukenera buri munsi kandi abantu badakunze kuwuha mu byo barya.
Abaganga b’inzobere bemeza ko Trévo ari ikinyobwa gikenewe na buri wese, hatitawe ku myaka cyangwa ku myizerere ishingiye ku idini, cyangwa se imirire bwite umuntu yahisemo.
Umuyobozi wa Trévo mu Rwanda, Uhawenimana Edison, yagarutse ku bikorwa byagezweho mu gihe imaze ikorera mu Rwanda nko guhemba abakorana nayo buri kwezi barenga 55, kwishyura imisoro ndetse no gufasha abatishoboye.
Ati “Abanyarwanda bakwiye gukoresha iki kinyobwa kuko gifitiye akamaro ubuzima bwacu.”
Umuyobozi w’Ishami ry’ibijyanye no kwihangira imirimo muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Mineacom, Germain Niyomutabazi yagarutse ku ruhare rwa Trévo mu guhanga umurimo.
Yagize ati “Turashima ubuyobozi bwa Trévo ku gikorwa cyo guhanga umurimo bakoze. Abantu bagomba kuyitabira ngo bagire ubuzima bwiza ndetse bafatanye na Leta kurwanya ubushomeri mu rubyiruko. Kuba rwiyemezamirimo ni ukwiyemeza ugatinyuka.”
Muri ibi birori Trévo yashimiye abanyamuryango babaye indashyikirwa mu guhanga no kuremera abandi imirimo. Mu bihembo byatanzwe harimo mudasobwa, firigo, televiziyo za rutura, amashyiga ya gaz, amaradio hamwe n’imodoka nshya yo mu bwoko bwa RAV 4, byose hamwe bifite agaciro ka miliyoni zisaga mirongo ine z’amanyarwanda.
























TANGA IGITEKEREZO