00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka utaha hazatangira kubakwa ibitaro bishya bya CHUK bizatwara miliyoni 100$

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 18 August 2019 saa 08:59
Yasuwe :

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko umushinga wo kwagura ibitaro bya Masaka biherereye mu Karere ka Kicukiro, bizimurwamo ibya Kaminuza bya Kigali (CHUK) mu 2020 ugiye gutangirana n’inyubako nshya ifite agaciro ka miliyoni 100$.

Mu 2013 nibwo byatangajwe ko CHUK igomba kwimuka mu Karere ka Nyarugenge, ikajyanwa i Masaka muri Kicukiro. Umujyi wa Kigali wavugaga ko mu gice CHUK yubatsemo hagenda haza umubyigano bitewe n’ibikorwa bishya birimo iby’ubucuruzi.

Ibitaro bya Masaka bisanzwe biterwa inkunga na Leta y’u Bushinwa ari na yo ifite mu nshingano umushinga wo kubyagura, kugira ngo haboneke ibikorwa remezo ibitaro bya CHUK bizakoreramo nibyimurwa.

Umuvugizi wa Ministeri y’Ubuzima, Kayumba Malick, yabwiye New Times ko nihatagira igihinduka, kubaka inyubako nshya bizatangira mu ntangiriro z’umwaka utaha, bikazuzura nyuma y’imyaka itatu.

Ati “Ubu Abashinwa barimo gushakisha ikigo cyizabyubaka, bizatwara ingengo y’imari ya miliyoni 100$(asaga miliyari 91 Frw). Uwo mushinga mushya uzongera ibitanda 837, kikaba ari igikorwa kizazamura urwego rw’ubuzima.”

Umushinga wo kwagura ibitaro bya Masaka wakomeje kuvugwa inshuro nyinshi ariko ntabwo hari hatangajwe amafaranga bizatwara

Ubwo Minisitiri w’Ubuzima Dr. Diane Gashumba, yagezaga kuri Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko ibikubiye mu mbanzirizamushinga y’Ingengo y’Imari y’umwaka wa 2019/2020 muri Gicurasi 2019, yavuze ko habayeho gutinda kubyimura kubera ko ari umushinga u Rwanda rufatanyije n’u Bushinwa, bikaba byaragoranye kwemeza igishushanyo mbonera n’ibindi.

Igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali kigaragaza ko aho CHUK iherereye hagomba kubakwa amacumbi.

CHUK ni bimwe mu bitaro bikomeye biri mu gihugu ndetse byakira n’umubare munini w’abarwayi, aho abagera kuri 70 % baba bahoherejwe, abenshi bakoresha ubwisungane mu kwivuza.

Byatangiye kubakwa mu 1918 ariko bitangira gutangirwamo serivisi mu 1928 ari ikigo nderabuzima, biza kwagurwa bigirwa ibitaro mu 1965.

Leta ivuga ko mu gice cyubatsemo CHUK hari kugenda hazamo umubyigano utewe n’ibikorwa bishya bihavuka birimo iby’ubucuruzi.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages