00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka w’amashuri ushobora kujya utangira muri Nzeri guhera mu 2022

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 31 December 2018 saa 10:30
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko iri kuvugurura ingengabihe y’amashuri, ku buryo umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye uzongera gutangira muri Nzeri, mu myaka itatu iri imbere.

Ibi biri mu mwanzuro wa mbere w’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 15, ugarukaga ku ‘gukomeza gushyiraho ingamba n’impinduka za ngombwa zigamije kuzamura ireme ry’uburezi mu byiciro byose by’uburezi, gusuzuma ingengabihe y’amashuri...’

Wafashwe nyuma y’aho Umuyobozi w’Inama y’uburezi muri Kiliziya Gatolika, Musenyeri Nzakamwita Servelien, agaragarije ko ‘Nyakanga na Kanama, ari amezi arangwa n’ubushyuhe, hamwe amazi akabura bigasaba abanyeshuri kujya kuyavoma, bikabangamira imyigire.’

Musenyeri Nzakamwita yavuze ko mu mpeshyi aribwo abana baba bakenewe mu miryango kubera iminsi mikuru. Yagize ati “Bishobotse rero Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ibiruhuko bisoza umwaka byashyirwa mu mpeshyi kandi ni icyifuzo cya benshi.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Munyakazi Isaac, yabwiye Radiyo Rwanda, ko imyiteguro yo gutangiza umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye muri Nzeri, byatangiranye n’uburyo ingengabihe ya 2019 yakozwemo.

Igaragaza ko uzatangira ku wa 14 Mutarama ugasozwa ku wa 8 Ugushyingo 2019, na ho ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ayisumbuye bikorwe hagati ya 4-20 Ugushyingo 2019.

Ati “Hatagize imbogamizi zindi ziba zitunguranye, mu myaka itatu iri imbere tuzaba twinjiye mu bihe byo gutangira umwaka mu kwezi kwa Cyenda.”

“Ni ukuvuga ngo kubitwara buhoro buhoro, icyo gihe nicyo bizahurirana nuko na Kaminuza yongera kwakira abana barangije umwaka umwe, bitabaye imyaka ibiri iziye icyarimwe.”

Impuguke mu burezi zigaragaza ko guhindura ingengabihe y’umwaka w’amashuri ari ibintu bikoranwa ubushishozi kuko bishobora kugira ingaruka ku banyeshuri, abarezi n’urwego rw’uburezi muri rusaange.

Mu 2005, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho gahunda y’uko umwaka w’amashuri watangiraga muri Nzeri ushyirwa muri Mutarama, ugahuzwa n’ingengabihe yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Muri Nzeri uyu mwaka, ubwo ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), bwagiranaga ibiganiro n’abayobozi b’ibigo by’amashuri mu Mujyi wa Kigali, hari havuzwe ko gutangira umwaka w’amashuri bishobora guhera mu 2020.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri n'ayisumbuye, Dr Munyakazi yavuze ko gutangiza Umwaka w’amashuri abanza n’ayisumbuye muri Nzeri bishobora gutangirana na 2022

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages