00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwaka wa 2015 urasiga ikibazo cy’amazi gikemutse mu Mujyi wa Kigali

Yanditswe na

Denyse Umukunzi

Kuya 10 December 2015 saa 11:56
Yasuwe :

Bitarenze impera z’uyu mwaka, uruganda rw’amazi ruzatanga meterokibe ibihumbi 25 ruri kubakwa muri Nzove, ruzaba rwamaze kuzura ku buryo bizagabanya ikibazo cy’ibura ry’amazi kigaragara mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali.

Hirya no hiryo mu Mujyi wa Kigali hakunze kugaragara ikibazo cy’ibura ry’amazi ndeste hamwe na hamwe bigaragara ko imiyobora y’amazi itarahagera neza ariko n’aho yageze ugasanga aboneka rimwe na rimwe.

Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yafashe ingamba zitandukanye hagamijwe gutorera umuti urambye iki kibazo, harimo n’uruganda rutunganya amazi ruri kubakwa mu Kagari ka Nzove, uruganda bivugwa ko ruzajya rutunganya meterokibe ibihumbi 25 ku munsi.

Aganira na RBA, ukuriye Sosiyete y’Abanyamerika iri kubaka uru ruganda rw’amazi, Thahir Daser yavuze ko bari gukora uko bashoboye ngo itariki bihaye igere uru ruganda rwatangiye gutanga amazi.

Ati "Byose biri kugenda neza nkuko twabiteganyije, turizera kandi turi kubikoraho. Tuzatanga amazi mu mpera z’uku kwezi.“

Umuyobozi Mukuru mu kigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura, WASAC, James Sano avuga ko uru ruganda nirwuzura ruzaba kimwe mu bisubizo bizagabanya ibura rya hato na hato ry’amazi riboneka mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati ”Ni ikibazo gikomeye kuko dufite amazi make ugereranyije n’ayo dukeneye gukoresha, ubusanzwe dutanga amazi angana na meterokibe ibihumbi 65 ku munsi. Nyuma y’uru ruganda tuzaba tumaze kugera kuri meterokibe ibihumbi 90 ku munsi “.

Akomeza avuga ko ubundi Umujyi wa Kigali ukeneye meterokibe 110 ku munsi ariko byibura uru ruganda rugiye kugira uruhare runini mu gukemura iki kibazo.

N’ubwo ikibazo cy’amazi make gikomeje kugenda gishakirwa umuti, haracyaboneka imbogamizi zirimo imiyoboro ishaje inyuramo amazi bigatuma yangirika, gusa ngo iki kibazo kiri mu byihutirwa bigomba gukemuka bizakurikira uyu mushinga.

Sano avuga ko bafite gahunda y’igihe kirere kuko ari umushinga ukeneye amafaranga menshi yo guhindura imiyoboro y’amazi mu Mujyi wa Kigali n’ahandi mu Rwanda, kuko kuri ubu imiyoboro myinshi iri mu gihugu ishaje ndetse harimo irengeje imyaka 50, mu gihe iya vuba imaze imyaka itari munsi ya 30. Niyo mpamvu hakorwa ibishoboka ngo hagabanywe igihombo cy’amazi agenda ameneka hirya no hino, hasimbuzwa imiyoboro ishaje indi mishya.

Undi mushinga uzakurikira ni uwo kwagura uruganda rukava ku gutanga meterokibe ibihumbi 25 rukageza ku bihumbi 40 ku munsi, aho amazi azaba aturuka mu nganda za Nzove azaba angana na meterokibe ibihumbi 80.

Ushyizemo Kimisagara na Karenge hazaboneka meterokibe ibihumbi 120 ku munsi bizatuma bahaza Umujyi wa Kigali.

Naho umushinga wa Kanzenze uzatanga amazi angana na metero kibe zigera ku bihumbi 160 ku munsi, ibi bikazakemura ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Mujyi wa Kigali.

James Sano, Umuyobozi mukuru mu kigo gishinzwe amazi n’isukura WASAC
Uruganda rwa Nzove ruri kubakwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages