00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwami wa Jordanie yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 January 2024 saa 12:48
Yasuwe :

Umwami wa Jordanie, Abdullah II bin Al-Hussein, yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, yunamira inzirakarengane zirushyinguyemo.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Mutarama ku munsi wa kabiri w’uruzinduko ari kugirira mu Rwanda.

Umwami Abdullah II bin Al-Hussein yaherekejwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Umwami Abdullah II yavuze ko ibyo yaboneye ku rwibutso rwa Kigali, ari ikimenyetso cy’uburyo iteshagaciro ry’ikiremwamuntu no kwigira ntibindeba kw’amahanga, byashyize mu kaga ubuzima bw’inzirakarengane kugeza bishwe bazira uko bavutse.

Ati “Ibyo u Rwanda rwanyuzemo ni isomo kuri twebwe, ritwereka ko tugomba kurwanya iteshagaciro ry’ikiremwamuntu ari naryo rihembera amacakubiri. Amateka mwanyuzemo, ni isomo kuri twese.”

Umwami kandi yashimye imbaraga abanyarwanda bakoresheje bongera kubaka igihugu cyari kimaze gusenywa na Jenoside.

Yavuze ko ibyabereye mu Rwanda bikwiriye kubera isomo Isi muri iki gihe, igafata ingamba zigamije gukemura amakimbirane aho kuyahembera cyangwa kuyashyigikira.

Yatanze urugero rw’intambara imaze iminsi muri Gaza, aho abasaga 30 000 bamaze gupfa biganjemo abagore n’abana.

Umwami Abdullah II yavuze ko Isi ikeneye gufata ingamba, igashaka umuti amazi atararenga inkombe.

Ati “Abana bamaze gupfa ku bwinshi muri Gaza kurusha mu yandi makimbirane yaba yarabayeho ku Isi umwaka ushize. Abagize amahirwe bakarokoka, bapfushije umubyeyi umwe cyangwa bombi., ni igisekuru cy’abana b’impfubyi tugiye kugira.”

“Mu gihe hadashatswe igisubizo gishingiye ku kubaho kw’ibihugu bibiri, Isi izakomeza kwishyura ikiguzi gikomeye kubera kunanirwa gukemura aya makimbirane.”

Umwami Abdullah II bin Al-Hussein yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi bikwiriye kuba isomo rikomeye, ry’uko kudatabarira igihe ari ubufatanyacyaha.

Ati “Ibyabereye hano bitwigisha ko kwibuka ari ingenzi. Dukwiriye kubanza kwemera ubugome bwabaye mbere yo gutangira kubaka inzira iganisha ku mahoro.Bitwigisha kandi ko kwigira ntibindeba ntaho bitaniye n’ubufatanyacyaha.”

Ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Umwami Abdullah II bin Al-Hussein yasobanuwe amateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi n’uburyo Jenoside yahagaritswe, u Rwanda rukongera kubakwa hashyizwe imbere gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge.

Umwami Abdullah II bin Al-Hussen kandi yunamiye anashyira indabyo ku mva ishyinguyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bashyinguye mu rwibutso rwa Kigali.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu Dr Jean Damascene Bizimana na Minisitiri w'Ububanyi n'amahanga (iburyo) bakira umwami wa Jordanie ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Umwami wa Jordanie yasobanuriwe byimbitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umwami Abdullah II bin Al-Hussein yashyize indabyo ku mva ishyinguyemo inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi
Umwami Abdullah II bin Al-Hussein yunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi
Umwami Abdullah II bin Al-Hussein yasobanuriwe uburyo iteshagaciro n'imvugo z'urwango byagize uruhare mu itegurwa n'ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi
Umwami Abdullah II bin Al-Hussein yitegereza amafoto ya bamwe mu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Umwami Abdullah II bin Al-Hussein yashenguwe n'ubugome Jenoside yakoranywe
Aha Umwami Abdullah II bin Al-Hussein yitegerezaga ifoto y'umwe mu bana bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umwami Abdullah II bin Al-Hussein ubwo yandikaga ubutumwa mu gitabo cy'abashyitsi ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali
Umwami Abdullah II bin Al-Hussein yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikwiriye kuba isomo ryo kutarebera ikibi
Ubwo imodoka itwaye Umwami Abdullah II bin Al-Hussein yari ivuye ku rwibutso rwa Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages