Nyuma y’imisi itatu bamwe mu Bayisilamu b’Abanyarwanda bakumiriwe ntibemererwe kujya mu Mutambagiro Mutagatifu i Maka, kuri uyu wa Gatau bashyize baragenda bigizwemo uruhare n’inzego zo hejuru za leta y’u Rwanda n’Ubwami bwa Arabia-Saoudite.
Ikibazo cyatangiye ubwo bamwe mu Bayisilamu bo mu Rwanda bashakaga umuti w’ikibazo cyo guhendwa bikabije mu gihe cyose babaga bagiye mu Mutambagiro Mutagatifu i Maka muri Arabia Saoudite. Byabaye ngombwa ko bagana isosiyete ibibafashamo ku biciro byiza, kandi ibikenewe byose bakabibona nk’uwishyuye ahenzwe.
Mu kiganiro twagiranye na Sheikh Ahmed Munyezamu, Umuvugizi w’Ihuriro ry’Abashehe mu Rwanda (MAJILIS) yatubwiye ko mbere Abayisilamu bose bifuzaga kujya i Maka banyuraga ku muryango wa AMUR ariko bakawurega ko ubahenda cyane.
Turacyagerageza kuvugana n’urundi ruhande ruvugwaho kuba ari rwo rwakumiriye aba 46 ngo tumenye icyo rubivugaho, ariko ntibiradushobokera.
Byabaye ngombwa ko bamwe na bamwe bagana ishyirahamwe FAHICO ngo ribafashe mu bijyanye n’izi ngendo, kandi ntaho bibangamiye amadini yaba aya Leta n’ay’idini ya Islam.
Sheikh Ahmed yavuze ko amakimbirane ku by’uru rugendo yatangiye ubwo AMUR yagaragazaga ko nta wundi wemerewe gutegurira ingendo abazajya mu Mutambagiro Mutagatifu i Maka, kandi ko uzabikora mu zindi nzira bishobora kuzamugora.
Niko byagenze, igihe cyarageze 72 biyandikishije muri AMUR baragenda, inohereza urwandiko ruvuga ko Abanyarwanda biteguye umutambagiro ari abo bonyine, ko nta n’abandi bazabakurikira. Ibi byababaje bikomeye ababujijwe kugenda hamwe n’imiryango yabo, ku buryo hari n’abatarabyihanganiye ikiniga kirabariza, nyuma yo guhakanirwa bageze ku kibuga cy’indege.
Nk’uko bamwe mu babujijwe kugenda babivuga, ubuyobozi bw’ikigo cy’indege yagombaga kubatwara bwababwiye ko batakigiye kuko ikibuga cy’indege cyo muri Arabia Saoudite bagombaga kururuhukiraho gifunze. Umwe muri abo ati "Twaguye mu kantu tubwiwe icyo kinyoma, kuko bidashoboka ko ikibuga cy’indege cyaba gifunze ngo bamwe bajyeyo abandi babibuzwe".
Ishyirahamwe ry’Abamenyi b’Abashehe mu Rwanda ryaganiriye n’inzego bireba, banashimira by’umwihariko uruhare rukomeye inzego nkuru za Leta y’u Rwanda zabigizemo kugeza ubwo abari bakumiriwe bemerewe kugenda.
Sheikh Munyezamu Ahmed, Umuvugizi w’Ihuriro ry’Abashehe mu Rwanda avuga ko byabaye ngombwa ko Umwami wa Saud-Arabia ariwe ubwe bwite ukora iteka ryemerera Abasilamu b’Abanyarwanda bari bahejwe, ko nabo bajya mu mutambagiro mutagatifu.
Iri teka rikigera i Kigali, Abasilamu bari bamaze iyi minsi yose biteguye ko isaha iyo ari yo yose bashobora kugenda, bahise bajya ku Kibuga cy’indege bakora urugendo rwabo.
Sheikh Ahmed avuga ko aba Basilamu nta kindi basabwe kwishyura kirenze ku byo bishyuye mbere, anashimira buri wese wabigizemo uruhare ngo birangire neza, by’umwihariko agashima ituze Abaiysilamu bakomeje kugira nyuma y’ibi byose.
Twifuje kumenya niba aba Bayisilamu batarakererewe bimwe na bimwe mu biba biteganyijwe i Maka, Sheikh Ahmed atubwira ko ntacyo bakererewemo kuko umunsi ukomeye ari uwa cyenda, aho bajya ku musozi wa ARAFAT, Adamu yamanukiyeho aza mu buzima bw’isi.
Yagize ati "Uyu musozi urakomeye cyane, kuko niho habera ubusabe bwose, abagaragu ba Allah icyo bahamusabiye cyose barakibona."
Umuvugizi w’Ihuriro ry’Abashehe mu Rwanda yatangarije IGIHE ko ibimaze iminsi bivugwa ko hari umwiryane n’ubwumvikane buke mu Bayisilamu atari byo, kuko ari abantu ku giti cyabo bashaka kurema ubwumvikane bucye mu Basangirangendo, ariko ngo ntibatazabigeraho.



















TANGA IGITEKEREZO