00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwana w’imyaka ine yatorewe kuba umuyobozi w’Akarere

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 16 May 2013 saa 11:28
Yasuwe :

Bobbie Tufts, umwana w’umuhungu w’imyaka 4 y’amavuko, yatorewe kuyobora Dorset, kamwe mu duce tugize Minnesota muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Examiner dukesha iyi nkuru ivuga ko buri mwaka, abaturage 22 batuye muri ako gace bihitiramo umuyobozi mushya bakoresheje gutomboza.Tombora yo muri uyu mwaka wa 2013, ikaba yaguye ku mwana w’imyaka ine y’amavuko Bobbie aho ari kuyobora ku izina rya Mayor.
Yatorewe uyu mwanya abantu benshi babifata nk’ibikino, ariko niwe uzayobora abatuye muri (…)

Bobbie Tufts, umwana w’umuhungu w’imyaka 4 y’amavuko, yatorewe kuyobora Dorset, kamwe mu duce tugize Minnesota muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Examiner dukesha iyi nkuru ivuga ko buri mwaka, abaturage 22 batuye muri ako gace bihitiramo umuyobozi mushya bakoresheje gutomboza.Tombora yo muri uyu mwaka wa 2013, ikaba yaguye ku mwana w’imyaka ine y’amavuko Bobbie aho ari kuyobora ku izina rya Mayor.

Yatorewe uyu mwanya abantu benshi babifata nk’ibikino, ariko niwe uzayobora abatuye muri aka gace mu gihe cy’umwaka.

Bobbie Tufts ni umwana ukunda kubyina, kuririmba, hamwe no kuroba, akaba adakunda guhisha ubuzima bwe bw’urukundo, kuko yemeza ko afite inshuti y’umukobwa yitwa Sophia akaba ari nawe uri gufatwa nka First Lady mu gace ka Dorset.

Uyu munyapolitiki w’imyaka 4, n’ubwo kuvuga bitamworohera, aba azenguruka umurwa we yitwaje inkoni iremereye. Bobbie nta mashuri ahambaye afite, ndetse ntabwo ararangiza kwiga ikiburamwaka (ishuri ry’incuke).

Abatuye mu gace ka Dorset bavuga ko n’ubwo umuyobozi wabo ari muto, bamufitiye icyizere kandi "Atangaje cyane"

Bobbie azenguruka mu mujyi ayoboye yitwaje inkoni nk' ikimenyetso cy'ubutegetsi
Bobbie nta mashuri ahambaye afite, icyakora aracyiga mu ishuri ry'inshuke
Afite umukobwa umwe w'inshuti ye, witwa Sophia akaba ari gufatwa nka First Lady wa Dorset, gusa nta muntu uzi niba Sophia nyirizina azi neza ko afite intebe mu mutima wa Mayor Bobbie
Ayoboye agace karimo abaturage 22, akaba akunda kuroba, kubyina no kuririmba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages