00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwana wa Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda yiciwe muri Canada

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 30 July 2015 saa 07:16
Yasuwe :

Niyiteka Maurice, umwana w’imfura ya Vice Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda, Kayitesi Zainabu Sylvie, yiciwe mu Mujyi wa Montréal muri Canada aho yigaga.

Tariki ya 23 Nyakanga 2015, ni bwo Polisi yo mu Mujyi wa Montréal, yabonye umurambo wa Niyitegeka Jean Maurice aho yiciwe muri uwo Mujyi.

Niyitegeka ni umwana w’imfura mu bana 2 b’abahungu ba Pascal Furaha na Madamu Sylvie Zainabu Kayitesi, Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, akaba yaravutse mu mwaka w’1993.

Nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye mu rwunge rw’amashuri rwa Kigali ( LDK) yagiye kwiga mu ishuri rya Ecole Belge – Kigali, ari na ho yavuye mu mwaka wa 2013 ajya kwiga muri Canada.

Abo mu muryango we batangarije IGIHE ko Niyitegeka yishwe n’abantu bataramenyekana, gusa ngo Polisi ya Montréal ikomeje iperereza ngo hamenyekane abamwivuganye.

Twagerageje kuvugana n’umubyeyi wa nyakwigendera Niyitegeka, Madamu Kayitesi, ariko ntitwabasha kumubona kuri telephone ye igendanwa, dore ko ubu yagiye muri Canada, kuzana umurambo wa nyakwigendera.

Biteganyijwe ko umurambo wa nyakwigendera Niyitegeka Jean Maurice uzagezwa mu Rwanda kuwa Gatandatu tariki ya 1 Kanama 2015.

Kugeza ubu nta rwego na rumwe rw’u Rwanda rwari rwagira icyo rubivugaho, ariko iyi nkuru tuzakomeza kuyibakurikiranira.

Madamu Kayitesi Sylvie Zainab, Visi Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga
Urupfu rwa Maurice ruracyateye urujijo kugeza ubu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages