Uyu mwarimu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Mukarange mu Karere ka Kayonza.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yasobanuye ko yafatiwe mu Kagari ka Karambi, mu Murenge wa Murundi, mu Karere ka Kayonza, ahagana saa munani zo ku gicamunsi cyo ku itariki 30 Nzeri 2015.
IP Kayigi yavuze ko indangamanota uwafashwe yiganaga, ari iz’umwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye mu kigo cya Gabiro High School riherereye mu Karere ka Gatsibo, akaba mu byo yiganaga harimo kashe n’umukono biboneka ku ndangamanota y’umwimerere y’iryo shuri.
Yagize ati: "Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Kayonza, imaze kubona amakuru ko uriya mugabo yigana kandi akagurisha indangamanota za kiriya kigo cy’ishuri, yambitse abapolisi babiri imyenda isanzwe maze bajya kuzimukoreshaho."
Yakomeje agira ati: "Nk’uko yari asanzwe abigenza no ku bandi bazaga kuzimukoreshaho, buri umwe muri abo bapolisi bari biyoberanyije baje nk’abakiliya, umwe akaba yaramusabye ibihumbi bitatu by’amafaranga y’u Rwanda, aho uyu mugabo yavuze ko yafataga igihumbi kimwe muri ibyo bitatu yabaga yatse umuntu uje kuyimukoreshaho, ibindi bihumbi bibiri bisigaye akabiha abandi bantu bakoranaga nawe."
IP Kayigi yasobanuye ko amaze kuzikorera bariya bapolisi bombi bari biyoberanyije bahise bamufatira mu cyuho, ahita atabwa muri yombi ndetse nyuma aza kuvuga ko mu minsi ibiri yabanjirije umunsi yafashweho, yari yakoreye ndetse anagurisha indangamanota nk’izo ku bandi bantu batandatu."
IP Kayigi yagize ati: "Injijuke zikwiye kugira uruhare mu kurwanya ibyaha, aho kubikora cyangwa kubigiramo uruhare nk’uko uriya murezi yabigenje. "
IP Kayigi yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo abafatanyaga n’uyu murezi gukora iki cyaha bafatwe.
Yagiriye inama abaturage muri rusange yo kwirinda ibyaha aho biva bikagera kandi abasaba kujya batanga amakuru ku gihe, ababikora cyangwa abategura kubikora bagafatwa.
Aramutse ahamwe n’icyaha, uyu murezi yahanishwa ingingo ya 609 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).



















TANGA IGITEKEREZO