Muri iki gihe, ubumenyi butandukanye, amakuru, imyidagaduro n’ibindi biboneka kuri internet hakoreshejwe za mudasobwa, telefoni ngendanwa zigezweho, televiziyo n’ibindi, gusa iyo bikoreshejwe mu gihe kiringaniye, kandi hakarebwa ibifite akamaro, birafasha cyane mu mibereho y’umuntu.
Nta wakwirengagiza ko rero iyo bikoreshejwe ku buryo bukabije, bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima, mu myifatire, mu mibanire, mu myigire cyane cyane ku bana.
Mu gihe ibiruhuko by’abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye byegereje, IGIHE yegereye, impuguke mu myifatire, imitekerereze, n’imikorere ya muntu bifatiye ku burezi n’uburere, Dr Alphonse Sebaganwa, Umwarimu n’Umushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, Koleji y’Uburezi, atubwira ingaruka zo kureba televiziyo umwanya munini ku myigire cyangwa imyifatire ku bana bato.
Agira ati “Uretse n’abana bato, n’abantu bakuru, ikoreshwa rya za mudasobwa , smartphones zifite internet na televiziyo rishobora kubagiraho ingaruka kandi ubushakashatsi bwerekana ko izo ngaruka ziri mu bice byinshi.”
Ku myigire y’abana
Ku bijyanye n’imyigire y’abana, Dr Sebaganwa Alphonse avuga ko abana bato bamara igihe kinini bareba filime kuri televiziyo, kuri mudasobwa cyangwa bagakoresha imikino iri muri za smartphones, bishobora kubarangaza mu buryo bukomeye bityo bikagabanya cyane ubushobozi bwo gutekereza ku buryo bwimbitse, bwo guhanga, bwo gufata mu mutwe, bwo kuguma hamwe n’ibindi.
Avuga kandi ko bishobora gutuma umwana agira umubyibuho ukabije kubera kwicara umwanya munini kandi kenshi arya cyangwa anywa ariko ntabikoreshe.
Ku bana basanzwe bafite ibibazo mu myigire yabo, bibagiraho ingaruka zikomeye zishobora kuganisha ku gutsindwa, gusibira, kwanga ishuri n’indi myitwarire mibi ku buryo ushobora no kumutuma akakubwira ati ‘Ndimo kureba filime nkaho ari akazi.’
Inama atanga ku babyeyi
Dr Sebaganwa Alphonse ashishikariza ababyeyi kugerageza gutoza abana gusoma udutabo turi ku rwego rwabo, gushushanya, kuririmba, gukora uturimo bashoboye two mu rugo, gukina imikino bashoboye ikinirwa hanze n’abandi bana nk’umupira, kugenda ku igare, kujya koga ku babishoboye n’ibindi bituma bakoresha umubiri wabo.
Bakwiye kandi kugerageza kugabanya ku buryo bufatika amasaha bamara kuri za mudasobwa, televiziyo na za smartphones.
Si ku bana gusa, hari n’ingaruka bigira ku bantu bakuru
Ku buzima : Dr Sebaganwa avuga ko kwicara amasaha agera ku munani imbere ya mudasobwa buri munsi bishobora gutera indwara zitandukanye zirimo indwara z’umutima, n’izindi. Ni kimwe no kwicara imbere ya televiziyo umwanya munini. Aha twanavuga ko n’amaso ubwayo atoroherwa n’urumuri rw’ibyo bikoresho.
Ku myifatire : Uretse kwicara umwanya munini bishobora kugutera umunaniro, n’umunabi ukaziraho, hari rero n’amashusho ureba kuri izo mudasobwa na televiziyo bishobora guhindura uburyo usanzwe ubona ibintu, bikagira n’ingaruka ku myifatire yawe isanzwe. Gushaka kwigana ibyo ubona ahandi, bishobora gutuma uhindura imyifatire.
Ku mwanya : Iyo urebye imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga, usanga abantu bamaraho igihe kinini cyane kandi bitari ngombwa. Reba nawe kuba ku mbuga eshatu, enye, eshanu cyangwa zirenga wumva ugomba iteka kugira icyo uvuga, wandika buri kanya. Aha umuntu yakwibaza akamaro ka nyako guhora ku mbuga bigufitiye.
Ku mibanire, gukoresha birenze urugero iri koranabuhanga, bishobora gutuma wumva urikunze cyane, ukumva utakwitandukanya naryo, rigasa n’aho risimbuye abantu mubana (umuryango wawe), inshuti zawe, abo mukorana n’abandi.
Ibi wabibonera aho uba uganira n’umuntu, ntakwiteho, mu by’ukuri ahubwo akakuganiriza areba muri smartphone cyangwa mudasobwa arimo kwandikirana n’abandi cyangwa asoma ibyo banditse.
Ibi mu kinyarwanda ni umuco mubi, ni ukutubaha uwo muri kumwe no kutamuha agaciro akwiriye. Rimwe na rimwe bishobora no gutera umwuka mubi mu bashakanye.
Dr Sebaganwa atanga inama ko nibura umuntu yagerageza gufunga telefoni isaha imwe igutunganiye buri munsi kugira ngo ushobore gutuza no kwitekerezaho, kugerageza kuba uwo uriwe, kwiyumva, kuba mu Isi yawe umwanya muto, mbese ni nko kwihererana nawe wenyine, cyangwa ku bakunda gusenga, ukihererana n’Imana yawe mu mutuzo.



















TANGA IGITEKEREZO