Umuyobozi wa Koperative Umwarimu SACCO mu Rwanda, Nzagahimana Jean Marie Vianney, yavuze ko u Rwanda ruzungukira byinshi muri aya mahugurwa, kuko Kenya ibifitemo uburambe.
Yagize ati “Abanyakenya hari urwego bamaze kugeraho mu guteza imbere za koperative kuko bafite imyaka myinshi babikora ni muri urwo rwego twahuye kugira ngo tuyungukiremo.’’
Yashimangiye ko amahugurwa yahinduye byinshi birimo ubumenyi bw’imibanire n’abandi kuko mu masomo bahawe harimo n’imibanire myiza.
Karemera Ignace, witabiriye amahugurwa nk’umwe mu bahagarariye Umwarimu SACCO i Gatsibo, yavuze ko Kenya imaze gutera imbere bakaba bayigiyeho byinshi bigiye kubafasha gutera imbere.
Yasobanuye ko mu Rwanda hari SACCO nke ugereranyije na Kenya, agasanga ibi biterwa n’ubunararibonye Kenya imaze kugira, agasanga ibyo bazabyungukiramo byinshi.
Yagize ati “Twigishijwe ibintu byinshi birimo n’imikorere inoze, uburyo twakoragamo ibintu tugiye kurushaho, nko mu mitangire ya serivisi no guhuza imikorere n’abarimu bacu.’’
Umwe mu bahagarariye Koperative zimeze nka SACCO muri Kenya (KUSCCO: Kenya Union of Savings and Credit Co-Operatives), Prof.Anthony Kibe, yavuze ko muri ayo mahugurwa yungukiyemo byinshi birimo ubumenyi bwo guhindura SACCO igakora nka banki nto.
Yavuze ko yanagize amahirwe yo kumenyana n’Abanyarwanda ndetse n’imikorere ya SACCO mu Rwanda, agaragaza itandukaniro ririho ko rizaba imbarutso y’ubufatanye burambye.
Kibe ati “Muri Kenya tumaze iminsi mu bintu nk’ibi ndakeka ari umwanya mwiza wo kugaragariza Abanyarwanda imbogamizi twanyuzemo, ariko kandi n’u Rwanda mu minsi mike bamaze batangiye, aho bageze haratangaje, turateganya kubigiraho byinshi tugashyira ubuvandimwe imbere.’’
Ushinzwe amahugurwa muri KUSCCO, James Olenkiti, yagaragaje akamaro aya mahugurwa azatanga avuga ko biteze ko bizanoza imibanire y’ibihugu ndetse n’imikoranire y’impande zombi.
Yavuze ko abitabiriye amahugurwa yaba ku ruhande rw’u Rwanda na Kenya bose bazunguka byinshi mu nzego zose iz’imikorere n’imibanire n’abarimu bakora mu kazi ka buri munsi.
Yagize ati “Ni intambwe nziza kandi iziye igihe guhuza abantu bakaganira ndetse bakiha n’imihigo y’ibyo bagiye gukora bizafasha ibihugu byacu kugira intambwe bitera.”
Aya mahugurwa abera i Kigali yatangiye tariki 18 Kanama akazasozwa 22 Kanama, ahuje abantu 145 barimo 87 bahagarariye Umwalimu SACCO, buri Karere kakaba gahagarariwe n’abantu batatu (Perezida, Umwungirije n’Umunyamabanga).



















TANGA IGITEKEREZO