Ku wa Gatanu tariki ya 16 Ukwakira 2015, nibwo Airtel Rwanda yashyikirije uyu munyamahirwe Urayeneza Anounciata wegukanye moto ya Cyenda, ifite agaciro ka miliyoni n’igice yatsindiye mu cyumweru gishize.

Urayeneza Anounciata yavuze ko nta kindi kintu cyatumye yegukana iyi moto uretse gushirika ubute agasubiza ibibazo Airtel Rwanda yamubazaga buri gihe iyo yashyiragamo amayinite.

Urayeneza, abajijwe amafaranga yakoresheje kugira ngo yegukane iyimoto ,yavuze ko atibuka neza amafaranga yakoresheje muri iki gikorwa ariko ko buri munsi yoherezaga ubutumwa bugufi busaga 50.

Turatimana Chrisante ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri Airtel Rwanda, yasabye abafatabuguzi ba Airtel n’abanyarwanda muri rusange gukomeza kugerageza amahirwe yabo muri iyi poromosiyo ya Tunga kubera ko hagisigaye izindi moto eshatu.

Ati “Nagira ngo nsabe abanyarwanda n’abafatabuguzi ba Airtel gukomeza kugerageza amahirwe yabo basubiza ibibazo byoroshye Airtel ibabaza kuko hakiri andi mahirwe yo kwegukana izindi moto eshatu;bityo bihindure ubuzima bwabo.”

Yarangije yibutsa abafatabuguzi ba Airtel ko kwinjira muri iyi poromosiyo ya Tunga ya Airtel Rwanda bisaba gusa kuba ufite sim card ya Airtel ukohereza ijambo Go cyangwa Yego ku 155 maze ugatangira gusubiza ibibazo ubazwa.

Uretse moto nk’igihembo nyamukuru gitangwa muri iyi poromosiyo ya Tunga ya Airtel Rwanda, buri munsi hanahembwa abantu batanu amayinite yo guhamagara y’amafaranga ibihumbi biriri.