Kizito Kalima, Umunyarwanda warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi akaba aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ashimira ingabo zamurokoye arizo "RPA Inkotanyi" zamurokoye, bikaba bimutera kwiyumvamo ko hari umwenda akwiye kwishyura.
Kalima watanze ubuhamya bw’uko yarokotsemu mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi wabereye mu mujyi wa New York, tariki 16 Mata 2014 ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye, yavuze ko umwenda wo kurokorwa utuma ahora ashakisha icyatuma yumva ko arimo kuwishyura.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE ukorera mu Bubiligi, Kalima yavuze ko mu kiganiro gito yatanze yashoboye kubwira Isi yose agahinda n’umubabaro n’inzira ndende yanyuzemo.
By’umwihariko, Kalima yashimiye ingabo za zamurokoye arizo "RPA Inkotanyi", ku buryo umwenda yiyumvamo watumye afata imfubyi za Jenoside arera nk’abana mu muryango we.
Yagize ati: “Kuri jye nfitiye "RPA Inkotanyi" umwenda munini cyane kuri kuko mbakesha ahanini ukurokoka kwanjye Mpora nshaka uko nanjye nafasha abandi barokotse bagifite ibibazo”.
Kalima avuga ko we n’umugore we bashimishwa no kubona abo bana ubu biga neza bakaba barageze muri Kaminuza n’uko nabo batamutengushye kuko bagaragaza uburere bwiza.
Mu buhamya yatanze yagaragaje uko yiciwe ababyeyi, abavandimwe n’inshuti, nyuma akaza no kwiruka amahanga ashakisha ubuzima kandi akiri muto.
Nyuma yagize amahirwe yo kujya muri Amerika gukina “Basketball” no kwiga, ariko agumana agahinda ka Jenoside kadashira rimwe na rimwe ngo akanagira amahane atamenyaga aho akomoka.
Kalima yagize ati “Najyaga mbwirwa n’abantu benshi ko ni ntahindura imyitwarire yanjye nko kurakara no kurwana byambagaho nshobora kuzajyanwa muri gereza cyangwa mu bitaro by’abafite ibibazo byo mu mutwe.”
Icyo gihe ntiyabashaga gusobanurira abantu ibibazo yanyuzemo, kugeza ubwo yafashe icyemezo kidasubirwaho cyo guhindura ubuzima bwe.
Mu mwaka wa 2006, yavuze ko ari bwo yatangiye kwegera abaganga bamugira inama yo gutangira kuvuga ubuhamya bwe mu ruhame, bibanza kumugora avuga ko nta mugabo w’Umunyarwanda uvuga ibintu nk’ibyo.”
Nyuma Kalima yatangiye kujya arwara umutwe udakira. Umunsi umwe atwaye imodoka yarahumye, umutwe uramurya cyane atangira kubira ibyuya no guhinda umushyitsi.
Yagiye kwa muganga bamubwira ko nta kibazo cy’umutima afite cyangwa ubundi burwayi bugaragara, umuganga umwe aramubaza ati “hari ibintu bibi waba warabayemo cyangwa wabonye (Nko guhira mu nzu, gukora impanuka y’imodoka , kubona abantu bicwa...) ?”
Yamusubije ko yabaye mu jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 1994; muganga watangajwe n’ibyo yumvise yahise “amusaba kujya avuga ibyamubayeho kuko umubiri w’umuntu atari icyuma.”
Mugangayaramubwiye ati “Inama nakugira ni ukubibwira abantu bikakuvamo ariko ariwo ubyikoreye”, Kalima atangira gutinyuka kujya atanga ubuhamya nubwo byatangiye bimugora kuko yavuganaga uburakari bwinshi bwaterwaga no kwibuka uko yakubiswe umuhoro, uko nyina, abavandimwe n’inshuti ze bahemukiwe birenze urugero.
Nyuma y’imyaka ibiri Kizito atanga ubuhamya mu ruhame yumvise umutima we utuje, atangira guseka no gusetsa, abantu bakajya bamubaza uko byagenze akavuga atebya ko nyina (wishwe muri jenoside) yamwohereje ubutumwa bufufi amusaba kudakomeza kubabara cyane…
Muri ubu buhamya yatanze muri Loni yagize ati “Ibyatubayeho ntitwabihindura kandi nta n’uruhare twe abacitse ku icumu twabigizemo”.
Bityo, yasabye abantu bose kugira umutima wa kimuntu bagafashanya, bakaganira ku bibazo byabo mbere y’uko batemana cyangwa barasana kuko n’aho batakundana bakwiye kubahana.
Abakozi batandukanye ba Loni bumvise ubuhamya bamushimiye bamubwira ko assize amateka muri uyu muryango.
Uyu muhango wari witabiriwe n’Umunyabanga mukuru wa Loni, Ban Ki-moon, Samantha Powers uhagarariye USA muri Loni, Ambasaderi Eugene-Richard Gasana uhagarariye u Rwanda n’abandi banyacyubahiro benshi bahagarariye ibihugu byabo mu muri uyu muryango.
Ubuhamya bwa Kalima kandi bwanakoze ku Banyarwanda bari bitabiriye uyu muhango kuko bwabakanguriye kujya batinyuka kuvuga ibyababayeho nk’umuti wo kwivura ibikomere bya Jenoside yabakorewe, birengagiza ababita “ibikange” n’andi mazina nk’ayo abca intege.
Kuri we, Abanyarwanda ni b ]o gisubizo cy’ibibazo byabo, ni na bo bakwiye gukomeza gufata iyambere biyandikira amateka kuko iyo bikozwe n’abanyamahanga usanga babifitemo cyangwa babishakamo izindi nyungu berekana ko turi abanyabyago gusa ntibavuge aho igihugu kigeze mu iterambere.


















TANGA IGITEKEREZO