Mu mugoroba w’uyu wa 26 Kanama 2015, Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi REG cyashyize mu bikorwa icyemezo cyo gukupa umuriro w’amashanyarazi mu bitaro bya Muhima, bitewe n’umwenda uremereye bakibereyemo.
Jean Bosco Mugiraneza,Umuyobozi wa REG yatangarije IGIHE ko iki cyemezo cyashyizwe mu bikorwa nyuma y’integuza yatanzwe ariko ibyo bitaro bigaterera agate mu ryinyo.
Mugiraneza yagize ati: “Kugirango bajye gukupa habanza integuza, ntawabyuka ngo ajye gukupa...Umwenda barawuzi...Kuva mu kwezi kwa Gatatu (Werurwe), bashobora kuba barimo umwenda wa miliyoni 13, ntibanerekana igihe bazishyurira, nta commitment letter (Ibaruwa igaragaza ubushake bwo kwishyura).”
Yakomeje agira ati “Twiteguye kumvikana na bo, ariko niba banafite ubushake, ubushobozi no gufata icyemezo ubanza ari cyo kibazo... Nta muntu dushobora gukupira umuriro atwereka uburyo azishyura.”
Dr.Ndizeye Ntwari avuga ko REG taliki ya 25 Kanama yabazaniye ibaruwa ibamenyesha ko izabafungira umuriro kubera wa 13,677,296 z’amafaranga y’u Rwanda ibi bitaro biberereyemo icyo kigo nk’uko yabitangarije Makuruki.
Dr.Ndizeye yavuze ko icyo cyemezo kiri bugire ingaruka zikomeye ku buzima bw’impinja ziba bavutse zitujuje baba bari mu byuma bibongerera umwuka (Couveuse), ndetse n’ababyeyi baba barimo kubyazwa.



















TANGA IGITEKEREZO