00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umwihariko udasanzwe ku bacuruzi n’abashoferi ku muganda usoza Ukuboza

Yanditswe na IGIHE, Uwishyaka Jean Louis
Kuya 30 December 2016 saa 01:32
Yasuwe :

Mu gihe byari bimenyerewe ko umuganda rusange usoza ukwezi ukorwa buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi ukorwa ibikorwa byose byafunze imiryango bikongera gusubukura imirimo yabyo urangiye n’ibinyabiziga byahagaze, usoza Ukuboza wo si ko uzakorwa by’umwihariko ku bacuruzi n’abatwara abagenzi kuko bazakomeza ibikorwa byabo.

Nkuko bigaragazwa n’itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yavuze ko umuganda w’uku kwezi uzakorerwa aho abantu batuye mu ngo zabo cyane hibandwa ku bikorwa by’isuku.

Kaboneka kandi yavuze ko ku bantu bakora ibikorwa by’ubucuruzi no gutwara abagenzi bo bazakomeza gukora nk’ibisanzwe.

Ati “Abakora ibijyanye n’ubucuruzi no gutwara abantu bazakomeza gukora nk’uko bisanzwe hatangwa serivise nziza ku babagana no kwita ku isuku y’aho bakorera.”

Yifurije abanyarwanda bose umwaka mushya muhire wa 2017, abasaba kurushaho kubungabunga umutekano by’umwihariko muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2016.

Minisitiri Kaboneka yatangaje ko abacuruzi n'abatwara abantu bazakomeza gukora ku munsi w'umuganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages