Ni umushinga ugamije kwagura no kwinjiza ubuhinzi bubungabunga ubutaka muri gahunda z’iyamamazabuhinzi, watangiranye no gutanga amahugurwa ku byiciro bitandukanye by’abakozi bo mu nzego z’ubuhinzi zegereye abaturage.
Abo bahuguwe ni bo bazigisha abaturage gukora ubuhinzi butangiza ubutaka aho umushinga uzakorwa mu myaka ine.
Uyu mushinga uzakorerwa mu turere twose ahakorerwa ubuhinzi bwo guhuza ubutaka, aho mu gihembwe cy’ihinga gitaha uzatangirira kuri hegitari 100.000, nyuma uzakorerwe kuri hegitari 150.000 kugeza mu 2029 uzaba ugeze kuri hegitari 600.000 ukorerwaho.
Kuri ubu hamaze guhugurwa abantu 168 barimo ba abashinzwe ubuhinzi mu turere n’abashinzwe iyamamazabuhinzi muri RAB.
Kuri uyu wa 22 Nyakanga muri RICA mu Bugesera hatangiye andi mahugurwa y’iminsi ibiri ari guhabwa abantu 52 bakora imenyerezamwuga mu by’ubuhinzi mu turere twose.
Ni mu gihe abazahugurwa muri uyu mushinga bose ari abantu 889 mbere y’uko igihembwe cy’ihinga cya 2027 A (Umuhindo) gitangira.
Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabuhinzi n’Ubworozi muri RICA, Dr. Harelimana Léonce, yavuze ko uwo mushinga ugamije gusiga mu Rwanda hakorwa ubuhinzi bubungabunga ubutaka kandi umusaruro ukiyongera.
Ati “Dushaka ko ubuhinzi bubungabunga ubutaka buzatuma ahantu hahingwa umuntu abona ubutaka butambaye ubusa, ngo usange n’imigezi yacu yuzuyemo itaka kubera isuri. Ikindi ni ukongera umusaruro kuko ubutaka buzaba bwasubiranye.”
Dr. Harelimana yasobanuye ko ubundi mu buhinzi busanzwe hari ibyo abantu bakora nabi bikangiza umusaruro, birimo kurima cyane umurima bigatuma ubutaka bworoha bukaba bwatwarwa n’isuri byoroshye.
Hari kandi gutongora umurima bakamaramo ibisigazwa by’ibyatsi byose no gukoresha ifumbire mvaruganda icyarimwe, bigatuma ibihingwa bitabasha kuyikoresha yose kandi isigaye ikangiza ibidukikije, hamwe no kudasasira.
Mu guhinga hubungabungwa ubutaka baba bagomba kubutwikira, kutaburima cyane no gushyiraho ifumbire mu byiciro kandi bakayegereza ibihingwa kugira ngo idapfa ubusa.
Mu bijyanye n’umusaruro, ubutaka bwitaweho bukabungabungwa, ku gihingwa cy’ibigori hahinzwe imbuto nziza hashobora kubonekaho toni zirindwi kuri hegitari imwe, mu gihe aho ubutaka butabungabunzwe hera toni zitarenga ebyiri kuri hegitari.
Ku bishyimbo, ibihinzwe ahabungabunzwe ubutaka kuri hegitari imwe hagera kuva kuri toni 1,6 kuzamura ariko ku butaka butabungabunzwe ntibirenga ibiro 500.
Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga muri MINAGRI, Dr. Nkurunziza Christian, yavuze ko icyo bashaka gukemura ari ikibazo cy’ubutaka bigaragara ko bukeneye kwitabwaho kugira ngo bukomeze gutanga umusaruro ufatika.
Ati “Uyu munsi ubutaka ntibwiyongera, ariko dushaka ko butanga umusaruro mwinshi uko bungana. Tutabubungabunze bwatakaza umwimerere kuko nka mbere habagaho kuraza imirima, ariko ubu ntibikishoboka bisaba kuyihinga buri gihembwe. Hari ibyagiye bikorwa nko guca amaterasi ariko ntibyatanze umusaruro uhagije, duhitamo kuzana uyu mushinga.”
Uwitoze Eric, uri mu bahuguwe ukorera mu Karere ka Ruhango, yavuze ko yamenye ko gukora ubuhinzi bwo guhinduranya ibihingwa biri mu bifasha kugabanya uburwayi mu bihingwa, ndetse ko n’uburyo bwo kubungabunga ubutaka bugabanya ibishoboro bijya mu buhinzi muri rusange ku buryo ari ubumenyi agiye gusangiza abahinzi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!